Inzego zitandukanye zifitanye isano n’ibidukikije zahuriye mu Karere ka Musanze kugira ngo barebere hamwe, uko ibidukikije byakomeza kwitwabwaho mu iterambere ry’Igihu.
Mu mahugurwa y’iminsi 2 yateguwe n’ihuriro ry’abanyamakuru bakora ku bidukikije REJ( Rwanda Environmental Journalists) agahuriza hamwe inzego zitandukanye mu gihugu zifite aho zihuriye n’ibidukikije, barebera hamwe uko ijwi ry’ibidukikije ryazamurwa mu rwego rwo kububungabunga ibidukikije
Rushingwabingwi Jean Bosco, Umuyobozi ushinzwe ishami ry’itangazamakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere RGB mu kiganiro yagize ati: “amahugurwa ntagomba kujya aba umuhango kubanyamakuru babonye aya mahirwe yo kongererwa ubumenyi ahubwo bigomba nibura gutuma habaho impinduka mu mikorere yabo ya buri munsi bakora kinyamwuga”
KIUNDU WAWERU uturuka muri Internews abaterankunga b’iki gikorwa yavuze ko kugira ngo ukore inkuru y’ibidukikije ugomba kuba ufite ubumenyi buhagije ku bidukikije ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije kugira ngo inkuru ikozwe iryohere umusomyi.
Uwingeli Prosper Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’inyamaswa zo mu birunga mu kiganiro yatanze yasobanuye ibikorwa byakozwe na RGB mu rwego two kubungabunga ibidukikije.
Ati: “Hakozwe ibikorwa byishi bitandukanye aho abaturage baturiye Park y’ibirunga bagerwaho n’inyungu zinjizwa na Pariki, bagererwa agera kuri 5% yinjijwe na Pariki bigatuma biteza imbere”.
Tushabe Rachael waturutse muri REMA yasobanuye uburyo bw’imicungire y’umutungo kamere aho yagarutse ku mikoreshereze y’ibishanga hubahirinzwa amabwiriza, guhinga ku nkombe z’imigezi ,amafumbire mu buhinzi, ahubakwa inganda n’ibigomba kubahirizwa hagamijwe kubaka ubukungu burambye.
CIP Ngoga Eddy waturutse muri Police ku bufatanye na REMA yavuze ku mategeko n’ibihano bihabwa abatubahirije amabwiriza yo kurengera ibidukikije harimo gucuruza amashashi, purasitike, kumena ibitaka mu bishanga, ibinamba bidafite aho amazi yabugenewe agomba kujya n’ibindi bikorwa bitujuje ibisabwa bikarenga ku mabwiriza.
Itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ribuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Kayitesi Carine


