Amakuru

Rwanda:Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA 2021: “Twese hamwe, turandure virusi itera SIDA”

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya virusi itera SIDA wizihijwe kuri uyu wa gatatu, tariki ya 1 Ukuboza  mu Karere ka Nyagatare ufite insanganyamatsiko igira iti “Twese hamwe, turandure virusi itera SIDA

Murasandonyi umusore wimyaka 27 yamavuko ufite ubwandu bwa Virus itera SIDA yavukanye aravuga Ati” mu miryango tuvukamo ndetse no muri sosiyete duhabwa akato Ni hezwa kubera ko dufite virus itera SIDA bigatuma tutisanzura muri sosiyete bityo bamwe bigatuma badafata imiti kubera kwiheba”.

Akomeza ashishikariza  abafite Virus itera SIDA kwigirira ikizere cyezo hazaza bafata imiti neza bakurikiza inama bahabwa na muganga ubundi Ubuzima bwabo bukagenda neza kuko iyo ufashe imiti neza urarama

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko Amerika yifatanya nu Rwanda muri gahunda yo kurandura Burundi virus itera sida  Ati”mu myaka ibiri ishize Amerika imaze gutanga inkunga ingana na miliyari 1.6 muri gahunda yo kugura ibikoresho no gutanga ubuvuzi Kandi byafashije abantu benshi

Amerika yifatanya nu Rwanda muri gahunda yo kurandura Burundi virus itera sida

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko abantu barenga 200.000 mu Rwanda bari kwivuza virusi itera SIDA

Hakaba Hari gutekerezwa kungamba shya zoguhashya Virus itera SIDA Ati”tugomba Kuba twabigezeho mu mwaka wa 2030 Aho tugomba kubishyira mubikorwa,kugirango tuzaze mu bihugu byambere byageze kuntego zo kurwanya Sida. Turashaka ko abanyarwanda 95% bafite virus itera sida bagomba   Kuba bazi uko bagaze

95% bipimishije bagasanga bafite ubwandu bagomba gufata imiti na 95% bafata imiti neza bayinwa neza uko bikwiye ko bagera ku kigero bapimwa amaraso ntibasangwemo virus itera sida

Imyaka 40 irashize umurwayi wambere was virus itera sida agaragayeho iburwayi Ni ku shuro ya 33 hizihizwa imunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA

Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM