AMAHANGA

Rwanda-Senegal: Perezida Kagame yafashe abanyasenegali mu mugongo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul yafashe mu mugongo mugenzi we wa Senegali, Macky Sall n’abanyasenegali bose nyuma y’urupfu rw’impinja 11 yapfiriye mu bitaro zizize inkongi y’umuriro yabaye mu bitaro byo mu mujyi wa Tivaoune kuwa 26 gicurasi 2022.

Ibitaro bahiriyemo byitwa Mame Abdou Aziz Sy Dabakh hospital.Minisitiri w’Ubuzima muri Sénégal, Abdoulaye Diouf Sarr, yatangaje ko urupfu rw’izo mpinja rwatewe n’umuriro w’amashanyarazi.

Yavuze ko ibyabaye bibabaje kandi bishenguye umutima w’Abanya-Sénégal.Impinja eshatu ni zo zarokotse iyo nkongi.Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ye ko yihanganishije mugenzi we Macky Sall hamwe na Sénégal ku bw’urwo rupfu rw’inzirakarengane.

Izo mpinja zose zari zimaze kuvuka. Perezida Macky Sall yihanganishije imiryango yazo, ababyeyi bari bakiva ku gise none bakaba babuze urubyaro rwabo.Umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM