Mu gihe intambara ikomeje guca ibintu mu intara y’Amajyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hagati y’ingabo za Leta (FARDC) n’abarwanyi b’umutwe wa M23, RDC yahagaritse ingendo za RwandAir mu kirere cyayo.
RwandaAir
Amakuru atugeraho avuga ko icyo cyemezo cyafashwe na RDC kuwa 27 gicurasi 2022. Abakurikiranira ibintu hafi, bavuga ko ihagakwa ry’ingendo za kompanyi y’indege y’u Rwanda (RwandAir) yakoreraga muri Congo, ari igihombo hagati y’ibihugu byombi ku bw’umwihariko no ku rwego mpuzamahanga muri rusange.
Bavuga ko RwandaAir idatwara Abanyarwanda n’Abanyekongo gusa ko ahubwo itwara abagenzi b’imihanda yose yo ku migabane y’Isi.
Kuva muri Werurwe uyu mwaka, umutwe wa M23 watangije imirwano n’igisirikare cya Leta ya Congo iyirega kutubahiriza amasezerano yashyizweho umukono hagati yawo nayo, cyane cyane ajyanye no gucyura impunzi z’abanyekongo ziri ishyanga.
Leta ya Congo ishinja u Rwanda gushyigikira M23, mu gihe u Rwanda rukomeje gutera utwatsi icyo kirego ruvuga ko ikibazo cy’intambara ibera muri Congo ari ikibazo cy’abanyekongo ubwabo, ko ari nabo bagomba gufata iya mbere yo kugikemura.
Ibi bibaye nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bafashe ikigo cya gisirikare cya Rumangabo muri Kivu y’Amajyaruguru. Ni ibirindiro bikomeye cyane mu mayeri ya gisirikare, biherereye ku muhanda uhuza Rutshuru na Goma.
Umwezi.rw

