Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) rivuga ko nyuma y’ubushotoranyi bw’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ( FARDC), zageze aho zitera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda mu turere twa Musanze na Burera mu Intara y’Amajyaruguru, hari abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe bari ku irondo.
Abo ni Cpl Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad.RDF ivuga ko usibye kuba FARDC na FDLR ku wa 23 Gicurasi 2022 barateye ibisasu mu Rwanda, banateye ibirindiro by’igisirikare cy’u Rwanda ku mupaka.
Rikomeza rigira riti “Twaje kumenya ko abo basirikare babiri Cpl Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad bafitwe na FDLR mu Burasirazuba bwa Congo.”RDF yasabye ubuyobozi bwa Guverinoma ya Congo gukorana na FDLR kugira ngo abo basirikare barekurwe mu maguru mashya.
Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, aherutse gutangaza ko Congo ikwiriye gutanga ibisobanuro ku mpamvu iri gukorana n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ati “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC akwiriye gusobanura impamvu FARDC iri kurwana ifatanyije na FDLR/Interahamwe bakaba baranateye ibisasu ku butaka bw’u Rwanda ku wa 19 Werurwe 2022 no ku wa 23 Gicurasi 2022.
Umwezi.rw