AMAHANGA

Sudani: Mugwaneza (Intama) mu gihome

Ibihano biba byinshi. Amakuru aturuka muri Sudani y’Epfo, avuga ko intama yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu nyuma yo gusekura umutwe umugore w’imyaka 45 bikamuviramo kuhasiga ubuzima.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Local21news, avuga ko, Iyi mugwaneza yagejejwe kuri sitasiyo ya polisi nyuma y’uko isagariye umugore w’imyaka 45 witwa Adhieu Chaping ikamusekura umutwe ikamuvunagura imbavu bigahita bimuviramo gupfa ako kanya, nk’uko byemejwe n’umukuru wa polisi Maj. Elijah Mabor mu itangazo yasohoye muri icyo gitangazamakuru

Akomeza ashimangira ko ishingano yabo nka polisi ari ukwimakaza amahoro no guhosha icyo ari cyo cyose kigerageza kubuza abandi ituze.Ati “Inshingano yacu nka polisi, ni ugutanga ituze no guhosha intambara.

Iyo sekurume y’intama yatawe muri yombi ubu ifungiye kuri sitasiyo ya polisi. “Maj. Elijah yavuze ko iyo ntama nihamwa n’icyaha cy’ubwicanyi igomba gufungirwa mu birindiro bya gisirikare igihe cy’imyaka itatu ikabona gusubizwa nyirayo.

Ubwo yabazwaga impamvu hatafunzwe nyiri iyo ntama, yasubije ko uwo mworozi byagaragaye ko yaba arenganyijwe kuko icyaha gihama intama ubwayo kandi mu buryo bwuzuye.

Akomeza agira ati “Nyir’ubwite ni umwere kandi imfizi y’intama ni yo yakoze icyo cyaha, bityo ikwiriye gufatwa hanyuma ikirego kikaba cyakoherezwa mu rukiko rw’imanza mbonezamubano hakarebwa niba ikibazo cyakemuka mu buryo bwa kivandimwe.”Urukiko rwasabye nyiri iyi ntama guha inka eshanu umuryango wq nyakwigendera ’uwapfuye z’impozamarira.

Umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM