Ingabo z’u Rwanda na Polisi bari mu butumwa bw’amahoro b’umuryango w’abibumbye (Loni/Nations Unies-United Nations) barashimirwa uburyo bita ku nshingano zabo mu butumwa boherezwamo zo kugarura amahoro hirya no hino ku Isi.
Tariki ya 29 Gicurasi buri mwaka hizihizwa Umunsi mpuzamahanga w’Ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.
Loni itangaza ko ari umwanya wo kuzirikana ku musanzu ntagereranywa w’abasirikare, abapolisi n’abasivili mu nshingano z’Umuryango no kunamira intumwa z’amahoro hafi 4200 zatakaje ubuzima ziri mu butumwa guhera mu 1948, harimo 135 bo mu mwaka ushize.Antonio Guterres,
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, avuga ko amahoro aboneka iyo za guverinoma n’imiryango bihuje imbaraga mu gukemura ibibazo bihari binyuze mu biganiro, kubaka umuco wo kudahutazanya no kurengera abafite ibyago kurusha abandi.
Loni Umuryango ivuga ko ubutumwa bw’amahoro bumaze kurokora ubuzima butagira ingano, ndetse bwazanye amahoro n’ituze mu gihe kirekire bumaze.
Nk’uko Loni ikomeza ibitangaza ivuga ubwo butumwa buhagije, kuko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu kugira ngo amakimbirane abashe guhagarikwa, haboneke n’ibisubizo bya politiki.
Ubutumwa bw’amahoro w’Umuryango w’Abibumbye bwatangijwe ku wa 29 Gicurasi 1948, ubwo akanama gashinzwe umutekano kashyiragaho umutwe wo kujya gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerao y’amahoro yari amaze gusinywa hagati ya Israel n’ibihugu by’Abarabu bituranye.Kuva icyo gihe, abagabo n’abagore barenga miliyoni imwe bamaze koherezwa mu butumwa 72 bugamije kugarura amahoro.Uyu munsi Ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye burimo abasirikare, abapolisi n’abasivili 87,000, mu butumwa 12 butandukanye.Imibare yo kugeza ku wa 31 Werurwe 2022 igaragaza ko abantu bamaze kugwa mu butumwa bw’amahoro bose hamwe ari 4197.Barimo abanyarwanda 65 baguye mu butumwa bwa MINUSCA (16), MINUSTAH (5), UNAMID (32), UNAMIR (1), UNMIS (1), UNMISS (9), UNMIT (1).Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Abantu. Amahoro. Uburumbuke. Imbaraga z’ubufatanye. (People. Peace. Progress. The Power of Partnerships.)
Umwezi.rw

