Mu bihe bitandukanye, Perezida Paul Kagame, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yakunze gushyira umucyo ku kibazo cy’umutwe wa M23 utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC).
Perezida Paul Kagame, mu bisobanuro yakunze gutanga, yumvikanisha ko abashinja u Rwanda gukora amabi muri RDC aribo bafite ukuboko mu bibi byose.Ati:’’ Ibibazo byatewe n’umuryango mpuzamahanga.Kubera ko batumva ni abanyagasuzuguro, noneho ntinatange ibisobanuro, bo bahora badukururira ibibazo’’
Magingo aya birasa n’aho amahanga yabonye umuzi w’ikibazo ku buryo kuva M23 yakubura imirwano muri uyu mwaka wa 2022, imijugujugu yaterwaga u Rwanda ivuye mu bihugu bikomeye yagabanutse ahubwo RDC igasabwa gukemura ikibazo mu mizi yacyo.
Mu biganiro byinshi yakunze gutanga, Perezida Kagame avuga ko ikibazo hagati ya M23 n’ubutegetsi bwa Congo ari ikibazo cy’abanyekongo ubwabo, ko ari nabo bagomba kukivugutira umuti, ko batagomba kucyegeka ku bandi.
Umukuru w’igihugu avuga ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose mu gutanga ubufasha bwo kugarura amahoro mu bihugu by’inshuti, rukaba igisubizo aho kuba ikibazo.
Iyi niyo politiki ihamye u Rwanda rugenderaho, nk’uko ubutegetsi bw’i Kigali badahwema kubisobanura.
U Rwanda rutangaza ko igihe hari ibibazo hakwiriye kubaho ibiganiro bigamije amahoro aho guhita hitabirwa intambara, iyi ikabaho ari uko in zira zindi zose zananiranye.
umwezi.rw

