Impuguke mu buvuzi bw’irwara zo mu mutwe baturutse ku migabane itandukanye ku isi bari mu nama I Kigali izamara icyumweru, igamije ku ganira ku buvuzi bw’irwaya zo mu mutwe
Uwarokotse Jenoside Mukampabano Melanie ati” iyo turi hamwe ntitwibagirwa ibyotwanyuzemo, ariko iyo turihamye usanga ntawukirebaho twumva turi abavandimwe”.
Ibi abihuza na mugenzi we Mukagihana Martha, uvuga ko ubu bajya bahura bagacinya akadiho bigatuma iminsi yo kubaho kwabo yiyongera , ati” turahura tugahuza urugwiro, dugasubira mu mateka yacu umwe akavuga uko bya mugendekeye ukumva arakurenze twabihuriza ugasanga ari rusange bityo tugahozanya tukumva imitima yacu iraruhutse
Radegonde Ndeiuru, ukurikiranira hafi ubuzima bw’izi ncike, usanzwe akora akazi k’isanamitima , avuga ko yahuye nabo asanzwe asoma ibitabo bandika birimo ubuhamya bwabo ngo bikamutera imbaraga z’umurava mu kubahuza bakishimana bakanacinya akadiho nka kimwe mu byongera ibyishimo n’umunezero.
Prof . Vincent Sezibera avuga ko hari ibimenyetso buri wese ya kitaho akaba yafasha buri wese wagize icyo kibazo kihungabana no kwitera ikizere akamu fasha kugirango atavaho yiyambura ubuzima .
Akomeza avuga Ati”ubona umuntu yataye ibitekerezo ,adashobora kwiyitaho arangwa nimvugo z’ihungabana ndahingira iki,ndakorera iki bigaragara kwiheba no kwitera ikizere”
Ibushakashatsi bw’akozwe na Minisiteri y’ubuzima bw’akozwe 2018 bw’akorewe kubarikotse Jenoside yakorewe abatutsi kuva ku myaka 24 kugeza kumyaka 65 bwagaragaje ko 35% byabo bafite agahinda gakabije n’aho 28% bakagira ihungabana n’aho 24% bakaba bafite guhungabana gukabije.
Kayitesi Carine