inkuru nshya

Dr. Sina Gerard Nyirangarama Umuhinzi n’umworozi wabigize umwuga yahawe impamyabumenyi y’ikirenga.

Ibikorwa by’Indashyikirwa bya SINA Gerard  byamuhesheje Impamyabumenyi y’Ikirenga “Doctorat”

Nyuma y’uko hafunguwe hakanatangizwa Imurikagurisha Mpuzamahanga “Expo”ku nshuro yaryo ya 25 kuri uyu wa kane tariki ya 04 Kanama 2022, Umunyemari akaba n’umuhanga mu gutunganya no kurangwa n’udushya ageza ku banyarwanda kenshi cyane cyane mu gihe cya za Expo zitandukanye, SINA Gerard  yamuritse igitabo gikubiyemo ubuzima bwe bwose, anatangaza uburyo yamaze guhabwa Impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza Doctorat.

Aganira n’Itangazamakuru Dr Sina Gerard, yishimira ko kuva imurikagurisha ryatangizwa, yabaye umwe mu bagiye baryitabira kandi agahabwa ibihembo byo mu rwego rwa mbere, bitewe ahanini no kugeza ku banyarwanda ibyiza n’udushya baba bifuza dutandukanye n’iby’abandi.

Agira ati urugendo rw’imyaka 25 twitabira Expo mpuzamahanga, twagaragarije abanyarwanda ubuhanga n’ubushobozi mubyo dukora, ari nabwo havutse Urwibutso, Akandi, Agashya, Akarusho, bidatinze hakurikiraho Akawe, Akingenzi, Agashya cy’igisheke, Akizewe, Akacu, Akagufu cy’ikawa y’umwimerere n’ibindi.”

Dr Sina Gerard , avuga ko muri uko gukora ibikorwa byiza byujuje ubuziranenge kandi bikunzwe na bose, yatumiwe mu bihugu bitandukanye byo ku isi nko mu Bufaransa, ubwongereza Canada, America, mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika na Aziya, hose ngo akaba yarahaserukaye ishema, ibikorerwa mu Rwanda barabishima cyane, bikaba byaratumye abahanga bo muri za Kaminuza zikomeye ku isi , nyuma y’ubushakashatsi bwabo, barahisemo kumuha Impamyabumenyi y’Ikirenga “ Doctorat “ kubera ubushobozi bwe, ubu uwari Sina Gerard  akaba ari Dr SINA GERARD .

Avuga ko mu by’ukuri ashima cyane Leta u Rwanda, uburyo ikomeje korohereza abikorera ku giti cyabo, ku gira ngo bakore bisanzuye babyaza uko bashoboye umusaruro mu byo bakora.

Agira ati “ kuba Leta idushyiriraho Imurikagurisha Mpuzamahanga nk’iri ngiri riduhuza n’abaturutse mu bihugu bitandukanye by’isi, ni umusanzu ukomeye iba iduteye, cyane ko tuhigira byinshi ndetse nabo ubwabo bakatwiraho.

Bityo tugahuriza hamwe imbaraga, ari na byo byamfashije kugera ku iterambere, muri kino gihe nkaba ngeze aho gufasha abandi nabo kwifasha.”

Muri uko gufasha abandi kwifasha Dr Sina Gerard , avuga ko afite abakozi bagera ku bihumbi 3000, bari mu by’iciro bitandukanye bose bakaba bahabwa akazi bashoboye, bityo nabo bakabasha kubona uburyo bwo kuzamura ingo zabo, bakiteza imbere muri byinshi birimo kujyana abana babo mu mashuri, by’umwihariko muri Fondation Sina Gerard Nyirangarama, ishuri yashingiye abanyarwanda, rikaba ryigisha amasomo atandukanye arimo n’ay’imyuga izabafasha kwihangira imirimo, mu gihe cyose baba bamaze kurangiza kwiga.

Ibikorwa by’Indashikirwa Dr Sina Gerard avuga akomeje kugeraho, akavuga ko yabikubiye byose mu gitabo amaze gusohora, mu ndimi z’ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza, akaba asaba ababishoboye kuzagisoma kuko gikubiyemo amateka ye kuva ari umwana kugeza uyu munsi, uko yagiye atera imbere ahereye ku kiguzi gito cyane, kugeza uyu munsi ubwo amaze kumenyekana mu Rwanda no ku isi yose .

Bityo akizera ko abashaka nabo kwiteza imbere, nta kabuza bazasangamo inama zose yabagiriye.

Kubirebana n’iibkorwa bishya Dr Sina Gerard Nyirangarama avuga ko ateganya mu minsi iri imbere, harimo no gushyiraho Kamiruza izajya yakira abanyeshuri barangije amasomo y’icyiciro cy’ay’isumbuye muri Fondation Sina Gerard Nyirangarama n’abandi bose babyifuza.

Avuga ko azakomeza guhanga no kurangwa n’udushya, igihe cyose agifite imbaraga, ari nako abitoza abana be n’abandi babyifuza kugira ngo nabo bazasigarane umurage mwiza.

Uretse ibikorwa by’iterambere rigendanye n’ibiribwa nibinyobwa ndetse n’uburezi, Dr Sina Gerard afite na ekipe yitabira amarushanwa yo kwiruka ya Athretisme yatangiye kuzana ibikombe, imirima y’ubuhinzi, ubworozi bw’amatungo magufi n’amaremare

Dr. Sina Gerard mu kiganiro n’itangazamakuru asobanura ibikubiye mu gitabo

 

Ahamurikirwa ibikorwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi

 

Umutobe ukozwe mu mwimerere w’inanasi

Amazi y’Isooko atunganwa n’uruganda Sina Gerard Enterprise Urwibutso

Dr Sina Gerard Nyirangarama asobanura ibyo yagezeho mu kiganiro n’abanyamakuru hatangizwa ku mugaragaro imurikabikorwa ku nshuro yaryo ya 25

 

Kayitesi Carine

 

 

 

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM