Umudepite mu nteko ishingamategeko y’URwanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (DGP) mu Rwanda
Arasaba ko Leta y’URwanda yaganira nabarwanya ubutegetsi mu rwego two kubaka umutekano w’igihe kirekire.
Ni mukiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuyu wa 5 Kamena 2022.
Hon Dr Frank Habineza avugako ibi biramutse bidakozwe ntamutekano abantu bakizera.
Ati”kuganira nabarwabya ubutegetsi bw’URwanda byatanga umusaruro habayeho kuganira no kumvikana kuko ndizera neza ko dushyize hamwe ntacyananira abanyarwanda. ,uretse abakoze Jenoside kuko ibyabo bigira uko bigenda”
Akomeza avuga ko hakwiye gushyirwaho ikigo gishingiye kuri Leta gishinzwe gukemura amakimbirane y’apolitike yabari mugihugu nabati hanze yaco bagahura bakaganira n’abatavuga rumwe nubutegetsi Aho avuga ko Leta yafata iyambere muri ib yobiganiro, bikajya bibera mubindi bihugu nko mu Bwongeteza,muri Amerika muri Afurika nahandi bibaye abanyarwanda n’abaturarwanda bakizera umutekano w’igihe urabye.
Ni ikiganiro cyagarutse kuri bimwe mubyagezweho bari bafite muntego yabo nki shaka ubwo biyamamarizaga kujya munteko ishingamategeko umutwe w’abadepite mu Rwanda 2018.
Akomeza avuga Ati”dushyigikiye Leta ko iganira n’abatavuga rumwe bayirwanya nkuko twabisabaga icyo gihe twishimira ibyamaze gukorwa birimo kongera umushahara w’amwarimu no gutanga imbabazi kubari muri Hereza ndetse n’abamwe mu Bapolikike bahawe imbabazi hari nabantu 2000 bafunguwe kumbabazi za Nyakunahwa Perezida wa Repuburika
Kayitesi Carine