Inama y’igihugu y’abafite ubumuga kubufatanye n’abafatanyabikorwa bagiye gutangira ibarura ryihariye ry’abafite ubumuga. NCPD, itangaza ko abafite ubumuga bose bagiye gutangira kubarurwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, buzafasha kumenya abafite ubumuga, ibyo bahawe ndetse n’ibyo bakeneye.
Uburyo bw’ikoranabuhanga buzifashishwa mu kujya babarura abafite ubumuga, bagashyirwa mu ikoranabuhanga, hakerekanwa ibyo bakeneye, ibyo bahawe, hakagaragara ingorane bafite, cyane cyane imbogamizi bahura nazo mu kuba bashobora kujya mu bundi buzima busanzwe.
Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga,
Ndayisaba akomeza avuga ko mu gihe cy’ibarura bazajya mu rugo ku rundi, bashaka umuntu wese ufite ubumuga aho ari.
Asobanura ko basanze ibyo bakoze bakoresheje abaganga ku bigo nderabuzima, basanze hari abagiye basigara kubera kutabasha kuhagera.
NCPD ivuga ko ibikoresho yamaze kubigura hazasabwa byinshi kugira ngo bagere mu mirenge yose y’igihugu mu rwego rwo kubona abakarani b’ibarura bazahugurwa.
Karangwa François Xavier, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abantu bafite ubumuga,
Karangwa François Xavier, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abantu bafite ubumuga, avuga ko muri iri barura ry’abantu bafite ubumuga rigiye gukorwa, barifitemo inyungu.
Agaragaza ko mu bibazo bikomeye bagiraga, ari uko nta mibare y’abantu bafite ubumuga bagiraga.
Ati: “Rizadufasha ikintu gikomeye cyo kugira ngo umuntu agire amakuru afatika ku byiciro byose by’abantu bafite ubumuga”.
Ahamya ko iyo hari imibare izwi y’abafite ubumuga ifasha mu gutegura igenamigambi n’ibindi bikenewe bityo bikarinda igihombo.
Julianna Lindsey, Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, yagarutse ku kamaro ko kugira imibare y’abafite ubumuga, Avuga ko hashize imyaka myinshi UNICEF ifasha gahunda za Minisiteri y’Uburezi mu guteza imbere uburezi bw’abana bafite ubumuga.
Julianna yashimye uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kubarura abantu bafite ubumuga (DMIS). Muri iri barura hazabazwa ibibazo bigamije kureba imbogamizi ufite ubumuga ahura na zo. Ntihazarebwa ubumuga bwonyine ahubwo hazanarebwa imibereho y’abantu bafite ubumuga.
Carine Kayitesi