Amakuru

Abafite ubumuga bwo kutabona baracyakomeje gusaba ko inkoni yera bajya bayibona kuri mitiweli

Abafite ubumuga bwo kutabona mu bakomeje gusaba Leta y’u Rwanda by’umwihariko inzego zishinzwe ibijyanye  n’ubwishingizi bw’ubuvuzi bwa Mitiweli de santé, gushyira inkoni yera ku rutonde rw’ibishobora gutangwa kuri ubu bwishingizi bwa mitiweli nk’uko izindi serivisi z’ubuvuzi zitangwa, ibi bakaba babisabwa mu rwego rwo koroherezwa mu kubona iyi nkoni ku bafite ubumuga bwo kutabona, cyane ko iyi nkone ihenze ndetse kuyibona bigoye cyane.

Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda (RUB), Dr. Donathile Kanimba, ubwo kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2022 hatangizwanga icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro k’inkoni yera.

Dr. Donathile Kanimba yagaragaje imbogamizi abafite ubumuga bwo kutabona bakomeje guhura nazo zirimo kuba kugira ngo babone inkoni yera biba bigoye cyane, ngo kuko ihenze ndetse bakaba batarayishyira muri serivisi zitangirwa kwa muganga ku giciro cya mitiweli, nyamara ngo kuko iyi nkoni ari ubuzima bwa buri munsi bw’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona, byari bikwiye ko buri muntu wese ufite ubu bumuga yari akwiye kuba iyifite.

Yagize ati: “(……….)ntanubwo irabasha kujya mu bufasha umuturage ahabwa mu buvuzi. Ubundi twebwe twumva inkoni yera ari kimwe..ni ugufasha umuturage kugira ngo abone ubuzima bwiza. Yagombye kuba iri ku bwishingizi cyangwa mu bwishingizi nk’ubuvuzi ariko kugeza ubu ntabwo irajya mu bwishingizi. Ni uburyo rero bwo gukora ubuvugizi kugira ngo iyi nkoni yera imenyekane, hanyuma n’abafite ubumuga bwo kutabona bose mu Rwanda babashe kuyibona.”

Yakomeje agira ati: “Hari n’ubundi buvugizi butandukanye cyane cyane ku bafite ubumuga bwo kutabona niyo byaba atari ku nkoni yera. Ariko noneho ku nkoni yera bashoboye kuyishyira kuri mutiweli de santé cyaba ari igisubizo cyambere mu gutuma abafite ubumuga bwo kutabona, bayibona ku buryo bworoshye kuko ikibazo kidukomereye ni uko itaboneka, ikindi niyo yaboneka irahenze. Bayishyize kuri mitiweri de santé numva ko yaba igiye mu buryo bwatuma iboneka nk’igikorwa cy’ubuvuzi yenda ikaboneka niyo byaba ari ku bitaro by’Akarere cyangwa se kuri farumasi y’ibitaro by’Akarere ariko ikaboneka mu rwego rw’ubuvuzi, hanyuma noneho ikajya kuri cya giciro abanyarwanda bose bashobora kuyibonaho.”

 

Dr. Donathile Kanimba, umuyobozi nshingwabikorwa wa RUB

Dr. Donathile Kanimba yavuze ko uretse kuba bahura n’imbogamizi zo kuba inkoni yera kuyibona bigoye kandi binahenze, bafite imbogamizi z’uko Abanyarwanda benshi bataramenya agaciro k’iyi nkone ndetse bamwe banabyirengagiza bakaba banahutaza umuntu ufite ubumuga bwo kutabona. Aha avuga ko iki cyumweru ari uburyo bwiza bwo gukora ubuvugizi ku bafite ubumuga bwo kutabona.

Yagize ati: “Impavu twateguye iki gikorwa ni ukumenyekanisha inkoni yera kubera ko nubwo ari incuro ya 14 duteguye iki gikorwa ni hahandi turacyahura n’imbogamizi zituma tubibona ko icyambere inkoni yera ntabwo iramenyekana, ntabwo iramenywa n’abantu bose bagena imihanda mu Rwanda cyangwa se n’abaturage bose mu Rwanda baracyumva ko inkoni yera yenda nta mpamvu y’uko yaba yera, bumva ko ikiri ngomba umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ari uko yaba afite inkoni, bumva ko yenda ibyaruta ari uko yaba ari inkoni nini ifite imbaraga, ariko ntibibuke ko inaremereye bigoye kuyitwara, uyitwaje kugira ngo ikuyobore yaba iremereye.”

Akomeza agira ati: “Ni uburyo rero bwo gukora ubuvugizi kugira ngo iyi nkoni yera imenyekane, hanyuma n’abafite ubumuga bwo kutabona bose mu Rwanda babashe kuyibona. Naho ubundi buvugizi, hari ubuvugizi bwo kugira ngo abatwara ibinyabiziga n’abagenda mu nzira bamenye ko iyi nkoni uyifite aba afite ubumuga bwo kutabona, kandi bagomba kumworohereza aho kugira ngo bamwitambike cyangwa se yenda barusheho kumukomereza.”

Yunzemo ati: “Hari babandi iyo ahagaze akabona atambutse ahita yatsa imodoka akigendera, hari babandi iyo abonye umuntu atunze inkoni imbere aho kugira ngo ahagarare ahubwo arihuta mbese atanguranwe amutange amuceho. Ubwo rero ibyo ni ibintu rwose tuba twifuza ko byavaho, kandi noneho ntabyo ibyo twavuga ko ari MINISANTE, ni Polisi n’abandi bagenzi bose bagenda mu mihanda.”

Ni ku nshuro ya 14 mu Rwanda hizihijwe icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro k’inkoni year, kuri iy nshuro insanganyamatsiko y’iki cyumweru igira iti: “Inkoni Yera icyubahiro n’agaciro ku bantu bafite ubumuga”.

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abantu bafite ubumuga bwo kutabona bagera mu bihumbi 57, bakaba bagaragaza ko inkoni yera ari ubuzima kuri bo kuko ibafasha mu bintu bitandukanye bya buri munsi, ndetse bakaba basaba ko Leta yaborohereza mu buryo bwo kubona iyi nkoni ku giciro cyoroheye buri wese.

 

By Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM