Kuri uyu wa 4 Ugushingo 2022, ubwo Rwanda n’Abanyarwanda, bungukaga abasirikare bazarengera ubusugire bwacyo, bakanarinda umutekano wabo n’ibyabo, muri bo harimo umwana wa Perezida Paul Kagame, Ian Kagame wahawe ipeti rya Sous Lieutenant.
Kuri Twitter, Mme Jeannette Kagame, yagaragaje uburyo mu muryango bishimiye ko umwana wabo yageze ku ntera yindi y’ubuzima bwe.
Amuhobeye cyane bya kibyeyi, Jeannette Kagame yavuze ibyishimo yagize we n’umuryango we.
Yagize ati: “Ni umwanya w’ishema! Congratulations Ian, wakoze ku byishimo waduteye! Ibi birori ni bimwe mu byo twari dutegereje!”
Ian Kagame na bagenzi be 23 bize ibya gisirikare mu mashuri yo hanze mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda, biyunze ku bandi 568 bize amasomo ya gisirikare mu ishuri rya gisirikare rya Gako, bambaye ipeti rya Sous-Lieutenant.


