Umuryango shalom family organization ufasha abarwayi barwariye mugo ndetse no kwamuganga ukaba unavugira abana n’abagore by’umwihariko abafite ubumuga , irigutegura igitaramo cyo gushima Imana, ndetse muri icyo gitaramo hakazanaberamo umuhango wo kumurika ku mugaragaro uyu mu ryango na bimwe mu bikorwa byawo.
Ni igitaramo biteganijweko kizaba kuwa 20 Ugushyingoi 2022, kikazabera ku itorero Angilcan Paruwasi ya Remera, aho kizaba kitabiriwe n’abantu batandukanye bazwi mu ruhando rwa muzika baririmba indirimbo zagenewe kuramya no guhimbaza Imana, ndetse n’abavugabutumwa batandukanye.
Bamwe mu bavugabutumwa bazitabira iki gitaramo barimo Rev. Pastor Antoine Rutayisire, naho abaririmbyi n’abahanzi bazaba barimo Josh Ishimwe GAKONDO, Gisubizo ministry, Shalom Worship team, Evariste Hakizimama, Danny Mutabazi n’abandi.
Tubibutse ko umuryango SHALOM family ufasha abarwayi barwariye mu ngo zabo n’abarwariye kwa mu ganga badafite kirengera, abana n’abagore badafite ubushjobozi ndetse n’abafite ubumuga.
Uyu muryango uheruka gusura no gufasha umubyeyi ufite umwana wavukanye ubumuga, igikorwa cyabereye mu karere ka Huye
Kayitesi Carine
Umwezi rw

