Mu gihe byari byitezwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022, hari kuba isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abantu 19 barimo umuyobozi wa IPRC-Kigali, bitunguranye kubera ubunini bwa Dosiye isomwa ntiryabaye.
Ubwo aba bantu baburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku wa 15 Ugushyingo, 2022 Ubushinjacyaha bwavuze ko bubakurikiranyeho ibyaha bine.
Icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, icyaha cy’inyandiko mpimbano, icyaha cy’ubujura n’icyaha cyo guhishira icyaha.
Ibi byaha byose abaregawa barabihakana, uretse abafatiwe mu cyuho biba ibikoresho by’ikigo, barimo abajura n’abakarani.
Abashinjacyaha batatu ni bo bashinje bariya bantu mu iburanisha riheruka.
Mu gihe uru rubanza rwari gusomwa saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatanu, bitunguranye rwasubitswe.
Umucamanza yavuze ko kopi y’urubanza itaraboneka kubera ubunini bwa dossier
Umucamanza yahise avuga ko uru rubanza ruzasomwa ku wa Kabiri tariki ya 22/11/2022, saa cyenda z’amanywa.
Uru rubanza rwaburanishijwe n’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko.
Me Kayijuka Ngabo ni we wunganira Mulindahabi Dieogene. Uyu munyamategeko yasabye Urukiko ko mu gihe ruzaba rwiherereye rwazarekura umukiliya we kugira ngo asubire mu kazi.
Mulindahabi Diogene, Muhimpundu Vander Thomas, Uwantege Mediatrice, Gakomeye Charles, Rukundo Tumukunde Aimable, Yambabariye Eugene, Daniel Harerimana, Alphonse Maniragaba, Nzavugejo, Hakizimana Venuste, Mugenzi Jean Nepomuscene, Uwayisenga Marie Grace, Havugimana Flavien, Rwigamba Vedaste, Nabo Jean Claude, Niyonzima Juvens, Nshimiyimana Japhet, Munezero Emmanuel na Bunani Seth.

