Amakuru

Bugesera: Hari icyizere ko abaturage bazarushaho kumva agaciro ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

Mu gihe isi yose ihangayikishijwe n’uko ibikorwa bya muntu bikomeje kuba ku isonga mu kwangiza no gusenya indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye, by’umwihariko mu Rwanda hakaba hari gahunda zitandukanye zigamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, mu Karere ka Bugesera, mu Burasirazuba bw’u Rwanda bafite icyizere ko abaturage bashobora kurushaho kumenya no gushyira mu bikorwa gahunda zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biri muri aka karere.

Ibi ni ibyagaragajwe n’inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ndetse n’abaturage nyuma y’amahugurwa bagezwagaho   n’umuryango nyarwanda wita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’indiri kamere yabyo (Rwanda wildlife Conservation Association).

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere dufite ibyanya bibamo zimwe mu nyamaswa zirimo Inzobe n’imisambi bidagikunze kuboneka mu Rwanda ndetse no ku Isi bitewe no kubangamirwa n’ibikorwa bya muntu birimo kuzica no gusenya indiri yazo bityo ntizongere kororoka.

Mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri aka karere ka Bugesera, hashyizweho itsinda rishinzwe kurinda icyanya kibonekamo inyamaswa cyane cyane inzobe n’imisambi, Conservation Champions.

Rosarie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Batima mu murenge wa Rweru yagize ati: “Uburyo tubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima abaturage ntabwo babyubahirije tutaragira abasekirite, aho hashyiriweho abo basekirite abaturage barabyubahirije, ndetse banasobanukiwe ko bimwe mu binyabuzima cyane cyane biri mu bishanga haramutse hagize ubyangiza hari itegeko rishobora kumuhana. Zimwe mu nyamanswa bakundaga guhiga harimo inzobe, inzobe zabagamo bagakunda kuzihiga kuko ziribwa, ariko uyu mushinga wabahuguye umaze gushyiraho abarinzi (abasekirite), hari icyizere ko n’abatarabimenya bazageraho bakabimenya.”

Dr Nsengimana Olivier ni umukozi w’umuryango nyarwanda wita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’indiri kamere yabyo ‘Rwanda wildlife Conservation Association’ agaruka ku rugendo rwo kubungabunga inyamaswa z’inzobe zakuze guhigwa cyane mu bihe byo hambere muri aka Karere agira ati: “Mbere najyaga nza muri aka Karere ka Bugesera ukabona hari abantu bafite inyama z’Inzobe, ugasanga abantu bagendana imitego bagiye kuzitega kandi bakakubwira ko aricyo kibatunze. Nyuma aba bahigaga izi nyamaswa twarabegereye turabahugura noneho bahindutse abantu bashinzwe kuzibungabunga kandi bagakora ubukangurambaga mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima.”

Dr. Nsengimana Olivier umukozi wa Rwanda Wildlife Conservation Association

Dr Nsengimana akomeza avuga ko kuba aka karere gafite umwihariko wo kuba gafite inyamaswa z’inzobe nyinshi ari amahirwe akwiye gusigasirwa.

Yagize ati: “Muri aka Karere haba inzobe; abantu benshi ntabwo bazizi kubera ko ni inyamaswa ikunda kwihisha, ariko mu karere ka Bugesera niho hantu ushobora gusanga izi nzobe nyinshi cyane. Muri Pariki y’Akagera bajya babara ariko ntabwo ari umubare munini. Kuba rero Akarere ka Bugesera kaba kihariye izi nzobe, ni umwihariko dukwiye guharanira ko zidacika.”

Mukunzi Emile, ni umukozi w’Akarere ushinzwe ibidukikije mu Karere ka Bugesera agaragaza ko aka Karere gafite ibyanya bihagije bishobora gukorerwamo ubukerarugendo mu gihe byaba bitunganyijwe bikitabwaho.

Yagize ati: “Dufite amahirwe yo kuba ba mukerarugendo bahagenda bakareba inyamaswa ziri mu byanya biri muri aka Karere. Ni ahantu heza hajyanye n’ibikorwa by’ubukerarugendo ku buryo mu minsi iri imbere uko ubushobozi buzagenda buboneka hazatunganywa ba mukerarugendo bakahasura kandi bakabasha kuhabona ibyiza bikaninjiriza amadevize igihugu nk’uko n’ibindi byanya by’ubukerarugendo bikoreshwa mu gihugu. Isura yacu nk’Akarere ni ukurengera ibidukikije; tugomba guhora turi ku isonga mu kubungabunga ibidukikije no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kugira ngo buri kintu kibeho uko byateganyijwe.”

Mukunzi Emile, Umukozi ushinzwe ibidukikije mu Karere ka Bugesera

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere-RDB gitangaza ko nta mibare irajya ahagaragara igaragaza umubare nyawo w’inyamaswa z’inzobe cyangwa , icyakora iki kigo kivuga ko mu karere ka Bugesera ariho hagaragara umubare munini w’izi nyamaswa ugereranije n’ahandi. Ni mu gihe iki kigo gitangaza kandi ko muri aka Karere hakigaragara imisambi mu byanya bikomye. Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa imisambi 1,066, aho 300 muriyo ari imisambi yakuwe mu ngo igasubizwa kororerwa mu byanya byayo.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM