Amakuru

Polisi yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kwica umuntu bakoresheje imbunda

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri ari bo Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi bakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pistol.

Aba bombi bakekwaho kwica Mujyambere Idris w’imyaka 49 mu ijoro ryo kuwa 18 Gicurasi 2022 mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka na Kayitare Jean Pierre w’imyaka 45, kuwa 13 Ugushyingo 2022, bakoresheje imbunda (Pistol).

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Mujyambere wari umuvunjayi mu Mujyi wa Kigali yiciwe aho yari atuye mu gihe Kayitare wari umushoferi mu Mujyi wa Kigali, yashutswe akajyanwa mu icumbi rya Ndagijimana Patrick riherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo akaba ariho yiciwe n’imodoka ye ikibwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagize ati “Iperereza riracyakomeje.”

Abaturanyi ba Kayitare Jean Pierre bavuga ko nyuma y’uko uyu mugabo yishwe abakoze ubwo bwicanyi bahise bamujyana nijoro mu irimbi ryo mu Rugarama bishyura abazamu baririnda amafaranga ibihumbi 200Frw, baramushyingura.

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko kugira ngo aya makuru amenyekane byaturutse ku muturage wanyuze hafi y’iryo rimbi saa sita z’ijoro, akabona abantu bari gushyingura ahita ahamagara inzego z’umutekano.

Uwitwa Habimana Jules yagize ati “Baramwishe bagura isanduku bamushyiramo bajya kumushyingura mu Rugarama saa sita z’ijoro noneho haza kunyura umuturage abona abantu bari gushyingura ahita ahamagara inzego z’umutekano azibwira ko abonye abantu bari gushyingura umuntu nijoro kandi ubusanzwe bashyingura ku manywa.”

Yakomeje avuga ko inzego z’umutekano bucyeye bwaho zahise zijya kubigenzura zisanga umuntu washyinguwe yarishwe kuko yari anafite ibikomere.

Kalisa Jean Marie Vianney yagize ati “Baramwishe bishyura abazamu ibihumbi 200 Frw baramushyingura, gusa ikibabaje ni uko n’imodoka yatwaraga yahise iburirwa irengero.”

Hari undi wagize ati “Yaraje ajya kwaka boss imodoka amubwira ko abonye ikiraka aragenda, undi aramutegereza umunsi wose yamuhamagara telefone nticemo, buracya telefone nabwo ntiyacamo naho abantu bamukodesheje bahise bamwica bajya kugura irimbi mu Rugarama bahita bamushyingura.”

Umuyobozi wa sosiyete ishyingura abantu mu irimbi rya Rugarama, Uwimbabazi Charles, yemeye iby’aya makuru, avuga abazamu batatu bakekwa batawe muri yombi ndetse hagikorwa iperereza.

Icyaha cyo kwica ku bushake gihanwa n’ingingo ya 107 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM