Amakuru

Kigali:Binyuze mu mikino umuryango AKWOS wakuye Abangavu ba byaye inda z’itateguwe mu bwigunge.

Mu kurwanya inda z’itateguwe mu bangavu n’ingaruka zazo mu muryango nyarwanda, umujyi wa Kigali k’ubufatanye n’umushinga AKWOS (Association of Kigali women in Sports) bateguye amarushanywa y’imikino itandukanye Ku rubyiruko rwo mu bigo by’imyidagaduro byo mu mujyi wa Kigali aribyo Kimisagara,

Kabuga na Gikondo ,hagamijwe kurinda ihohoterwa Ku bangavu babyara imburagihe  n’abahuye n’ikibazo byo kubura ubufasha bw’ubuzima iyi mikino yitabiriwe n’urubyiruko rw’abakobwa rusaga ijana bo Kuri buri kigo cy’imyidagaduro

Muhawenimana Angelique umwangavu watewe Inda afite imyaka 17avuga ko akimara guterwa inda yahuye n’ibibazo byinshi birimo gutotezwa n’umuryango we ndetse no kwangwa nuwa muteye inda gusa nyuma aho bahuriye na AKWOS ubuzima bukaza guhinduka

Yagize ati”umuryango wa AKWOS waduhurije mu matsinda yo kwizigama uduha inyigisho igendanye no kwirinda inda binyuze mu mikino duhuriramo n’abagenzi bacu, ndetse batwigisha kwiyakira tukumva ko ubuzima bukomeza ndetse baduha igishoro cyo gucuruza ,ubu nshuruza imbuto n’imboga mbona ko ejo hazaza hari mubiganza byange n’umwana wange.

Umuyobozi wa AKWOS Rwemalika Felicite

Umuyobozi wa AKWOS Rwemalika Felicite avuga ko mu bikorwa byo gufasha abangavu babyariye iwabo babinyuza mu mikino kuko iyo bahuriye mu mikino bibafasha kwirekura bakavuga agahinda kabo bityo bakabona uko babigisha bitewe ni ntege zaburi wese avukaga kandi ko batirengagije na bangavu batarabyara kuko ngo nabo bacyeneye inyigisho zibafasha kwirinda kuzahura ni bibazo nkibyabagenzi babo bahuye nabyo

Akomeza avuga ko mu nkunga bagenera aba bangavu harimo uburyanama ,Kwigishwa ubuzima bw’imyororocyere,kwigishwa guhanga imirimo iciriritse tubaha n’ amafaranga macye abafasha gutangiza buzinesi ntoya kugira ngo babashe kubona bikoresho bicye bicye bacyenera mu buzima bwaburi munsi .avuga kandi ko bakomeza kubakurikirana kugeza bageze ku rugero rwiza rw’imyumvire ndetse n’imikorere

Patricia mukangarambe,akuriye ishami ry’ubuzima mu mujyi wa Kigali

Patricia mukangarambe,akuriye ishami ry’ubuzima mu mujyi wa Kigali avuga ko iyi gahunda bayiteguye ku bufatanye n ‘ibigo by’imyidagaduro aribyo Kimisagara ,Kabuga ndetse na Gikondo

Yagize ati”twateguye iyi gahunda yo guhuriza hamwe urubyiruko Binyuze mu bigo by’imyidagaduro mu rwego rwo kubaha inyigisho,amahugurwa ndetse n’ubufasha mu kwiteza Imbere ,twateguye kandi igikorwa cyo kubahuza n’ababyeyi babo kugirango nabo baganizwe ingaruka zo guha akato umwangavu wabyaye inda itateguwe tunabisha kubana nabo mu miryango bakomeza kurere umwana wabo n’uwo yabyaye .twizera ko umusaruro twabonye arimwiza ariko nigikorwa gikomeza .

Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) igaragaza ko mu 2021 abangavu ibihumbi 23 batarageza ku myaka 18 aribo batewe inda , ni mu gihe kuva mu 2016 kugera 2021 abangavu 98, 342 bari baratewe inda zitateganyijwe.

Mu mujyi wa Kigali habarurwa abangavu barenga 700 muri 2022 batewe inda ahanini bitewe no kudasobanukirwa n’ubuzima bw’imyororokere .

Kayitesi Carine

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM