Bamwe mu bakora ibicuruzwa bitandukanye bikorerwa mu Rwanda bizwi nka Made In Rwanda bavuga ko Abanyarwanda bagomba guhindura imyumvire bagakunda ibikorerwa iwacu mu Rwanda kuko nabyo biramba kandi bikaba bifite umwimerere kurusha ibikorerwa hanze y’u Rwanda.
Fred Songa ni umuyobozi wa Kampani ya SOFA LIGHT BUSINESS LTD iherereye ku Gisozi ikaba ikora ibijyanye n’ububaji bikorerwa mu Rwanda bya Made In Rwanda avuga ko bakora ibikoresho byiza kandi ibiciro bidahanitse ugereranyije n’ibikorerwa hanze y’u Rwanda.
Fred Songa Umuyobozi wa SOFA LIGHT BUSINESS LTD
Avuga kandi ko Abanyarwanda bagakwiye gukunda ibikorerwa iwacu kandi ko hari abantu bazi gukora ibikoresho byiza bifite umwimerere kandi biramba.
Abanyarwanda barasabwa guhindura imyumvire bakumva ko ikibazo atari uko Made in Rwanda ihenze ahubwo ari ukugirira icyizere ibikorerwa iwacu n’abantu babikora babishoboye bakabasura bakaberera ibyo bakora bityo bakarushaho kubikunda.
Asoza asaba urubyiruko kwihangira imirimo bakava ku gutegereza akazi ko mu biro kuko bafite ingufu n’ubushobozi kandi bagomba kubikoresha kugira ngo tugabanye ibintu biva hanze y’u Rwanda.
SOFA LIGHT BUSINESS LTD ni kampani yatangiye gukora mu mwaka wa 2018, ikaba iherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo bakaba bakora ibikoresho by’ububaji byo mu nzu birimo intebe, ibitanda, utubati, inzugi, gushyira inzugi ku mazu, kubaka ibikoni byo mu nzu n’ibindi bifite umwimerere kandi ku giciro cyiza.
Carine Kayitesi