Kuva kera mu mateka y’u Rwanda, Abanyarwanda bagiraga umuco w’ubutwari bagatabarana. Intwari ni umuntu wese wakoze igikorwa cyiza kigamije kubungabunga ubusugire bw’igihugu, umutekano n’inyungu za rubanda kandi akabikora atikorera byaba ngomwa akahasiga ubuzima
Mukamana Agnes umuturage utuye mu Kagali ka Jenda mu mudugudu wa kanserege wariwitabiriye umunsi w’intwari yashimiye ubuyobozi bw’igihugu n’intwari z’itangiye igihugu avuga ko hari by’inshi bamaze kugeraho babicyesha ubuyobozi bwiza
NTEZIJYAYO Evaliste
Mu kiganiro cy’amateka cyatanzwe na NTEZIJYAYO Evaliste ya garutse Ku mateka yaranze urwanda ndetse no Ku mateka w’intwari ni byiciro by’intwari asaba abanya Jenda guharanira ubutwari bahereye aho batuye ndetse naho bakorera bakumva ko ubutwari bwabo ariko gaciro kabo bakumva ko ubutwari buhera Ku mu dugudu aho batuye.
Umuyobozi w’umurenge wa Mugina Mandela
Umuyobozi w’umurenge wa Mugina Mandela yashimiye umukuru w’igihugu wemeye ko habaho umunsi w’intwari anashimira abanye Jenda bitabiriye abasaba ko baharanira gukora ibyubutwari badaharanira inyungu zabo bwite gusa ahubwo bagaharanira inyungu rusange ,bubahiriza gahunda za leta ,bakigira Ku mateka y’igihu ‘birinda amacakubiri ,bagaharanira kwiteza Imbere
Mandela kandi yashimiye umufatanya bikorwa SFPK ufasha mu muvuzi bwa babana n’ubumuga ndetse n’inama y’igihugu ya bagore yoroje mugenzi wabo abizeza ko bazakomeza kubaba hafi nkubuyobozi
Mu birori kandi byo kwizihiza umunsi w’Intwari mu kagali ka Jenda habayemo igikotwa cyo ku gaburira abana babana n’ubumuga mu rwego rwo gukangurira ababyeyi bababo kunoza ijyo y’uzuye no kudaha akato ababana n’ibumuga.
Igikorwa cyokugaburira abana iryo y’uzuye kubayobozi bari bitabiriye
Inama nkuru y’abagore yo mu kagali ka Jenda nayo Ku munsi w’intwari yoroje. mugenzi wabo ihene ifite agaciro kibihumbi mirongo itatu n’abitanu
Kuba intwari biraharanirwa kuko igihugu kitagira intwari gipfa. Haranira nawe kuba umwe mu ntwari z’u Rwanda ukora ibikorwa by’indashyikirwa, utanga ibitekerezo byubaka ukanabera abandi urugero rwiza mu bikorwa byiza ukora. Intwari igira umutima wa kigabo, gukunda igihugu, kandi ikacyitangira mu nyungu rusange byaba ngombwa ikanahamenera amaraso.
Abagore bo mu Kagali ka Jenda baremeye mugenzi wabo itungo rigufi (Ihene)
Umuyobozi wa Kagali Ka Jenda
Abayobozi bari bitabiriye uwo munsi
Abaturage bari bitabiriye umunsi w’Intwari
Carine Kayitesi








