Dr Sina Gérard washinze Entreprise Urwibutso mu Karere ka Rulindo, aherutse guhererwa Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro mu gihugu cya Mexique [ Azteca University] biturutse ahanini ku bikorwa iki kigo gikora mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’akamaro bifitiye abaturage muri rusange.
Kaminuza ya Azteca kandi yagendege ku kuba Entreprise Urwibutso yarubatse ishuri ryigisha ahanini ibirebana n’ubuhinzi n’ubworozi.
Dr Sina Gérard kandi aherutse gushyira ahagaragara ibitabo bitandukanye birimo icyitwa Dr Sina Gérard, Umuhangamirimo mu rugendo rw’ubuzima kiri mu ndimi 4, kikaba gikubiyemo indangagaciro zaranze imikorere ye n’inyungu ibikorwa bye byagiriye abaturiye aho akorera.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Wungirije Ushinzwe Ubukungu Mutaganda Theophile yavuze Dr Sina Gérard afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage baba abo muri aka Karere ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kuko nk’ubu afite abakozi barenga 500 bahoraho n’abandi bakorana na we umunsi ku munsi.
Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye abakiri bato gukurana umuhate wo guhanga ibishya kugira ngo babashe kwiteza imbere banagirire benshi akamaro.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023, mu gitambo cya Misa yaturiye ku Musozi wa Tare mu Karere ka Rulindo, ahubatse Chapelle St Gérard.
Ni igitambo cya misa cyabanjirije umuhango wo gushyikiriza Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro, rwiyemezamirimo akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Dr Sina Gérard.
Cardinal Kambanda yashimiye Dr Sina Gérard ko yakoresheje ubwenge afite mu kugirira abandi akamaro kuko ari cyo Imana ishaka.



Carine Kayitesi





