Hope Skills Academy ikigo gitanga amahugurwa ku bijyanye no gutunganya imisatsi n’ubwiza ndetse no kudoda imyenda itandukanye mu gihe kingana n’amezi 6 giherereye mu Murenge wa Gisozi akarere ka Gasabo ahazwi nka Beretwari.
Nshimiyimana Daniel umwe mu bayobozi Ba HOPE Skills ACADEMY avuga ko ishuri ryabo ritegura abantu neza mu buryo bwo kwigira ku murimo aho umunyeshuri akora hanyuma ibyo ari gukora bigakurikirwa n’ubusobanuro bw’ibyo umunyeshuri ari gukora.
Nshimiyimana Daniel umwe mu bayobozi Ba HOPE Skills ACADEMY
ikigo kimaze icyumweru gitangiye kikaba kiri gushishikariza abantu bakeneye kwiga imyuga kubagana kuko bafite abarimu babisobanukiwe mu gutanga ubumenyi buri ku rwego rushimishije.
kuri ubu mu cyumweru bamaze bakora bafite abanyeshuri bagera kuri 15 mu mashami atandukanye ,iri shuri kandi rifata abanyeshuri baturutse mu madini na matorero atandukanye mu gihe urutonde rutanzwe nidini cyangwa itorero ubuyobozi bwarwo bugashyiraho umukono ku mafaranga y’ishuri bishyura havanywaho 40.000F ku mafaranga atangwa y’Ishuru kubwimikoranire mwiza n’ubufatanye kugirango tugere kwiterambere
Ikindi kandi ku bufatanye n’Umurenge wa Gisozi mu rwego rwo kugabanya ubushomeri irishuri rifata abana batishoboye rikabaha amasomo ku buntu (scholarship) aho bafata abanyeshuri batanu (5) mu budozi na batanu (5) mu gutunganya imisatsi, urutonde rw’abo bagomba gufata bakaba baruhabwa n’Umurenge.
Niyomuremyi Denny ni umwe mu banyeshuri biga kuri iri shuri ibijyanye no gutunganya imisatsi ndetse n’ubwiza avuga ko narangiza kwiga azajya ku isoko ry’umurimo nk’abandi agakora ibyo yize abikunze kandi nta gucika intege.
aragira inama urubyiruko rwinshi cyane cyane ururi mu biyobyagwenge kugana ishuri bakiga imyuga bityo bakabasha kwiteza imbere.
Niyomuremyi Denny umunyeshuri wa HOPE Skills ACADEMY
Uwase Djamila nawe wiga kuri iri shuri ibijyanye n’ubudozi avuga ko yaje hano kuko akunda kudoda cyane kuko yakuze abikunda cyane kuri ubu akaba avuga ko inzozi ze yazikabije aho ubu arimo kwiga kudoda imyenda itandukanye.
Uwase Djamila umunyeshuri kuri Hope Skills Academy
Arateganya ko naramuka amaze kurangiza kwigaaziteza imbere ndetse akanabasha guteza imbere bagenzi be.
Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi Musasangohe Providence aganira ni Kinyamakuru umwezi.rw avugako Hope Skills Academy ije ikenewe ikaba Ari umufatanya bikorwa mwiza ufite gahunda yo gufasha abana batishoboye bataye amashuri kubera ubushobozi bakabigisha kubuntu, imyuga itandukanye ,Ati “abantu nkabo nibo Leta ikeneye kugirango tugere kwiterambere“.
Akomeza ashishikariza nabandi bafatanya bikorwa gufatanya n’ubuyobozi kubaka urwa tubyaye kuko niyo ntego
Imyenda yadozwe na bamwe mubahawe amasomo y’ubidozi
Bimwe mubikoresho bikoreshwa mugutunganya ubwiza nko kumesa mu mutwe
Abari kwiga gutunganya umusatsi
Abari kwiga kudodesha imashini
Kubifuza kwiyandikisha,kwiga cyangwa kwihugura yakuzuza iyi link
https://docs.google.com/forms/d/e/1FAIpQLSdEG2G8gQgRioWuyOB0Dfvb9TiV_OK0kOlJz-3Qoz-O3mv49Q/viewform
kuko iyo wujuje turabibona tukaguhamagara ugahabwa ibisobanuro birambuye ni kalibu turahari ku bwanyu ibiciro byoroheye buri wese
Carine Kayitesi








