Amakuru

AKWOS:G.S Kimisagara ya twaye igikombe mu marushanwa ya Peace and sport

Amarushanya ya peace and sport yahuzaga ibigo 4 bya mashuri abanza byo mu murenge wa Nyarugenge mu mujyi wa kigali yateguwe n’umuryango AKWOS (association of Kigali women in sports) yasojwe ikipe ya G.S Kimisagara itwaye igikombe ku gitego 1-0 G.S st Famille.

Dushimumuremyi Marceline umurezi Kuri G.S Kimisagara arikumwe n’umuyobozi wikigo na kapiteni w’ikipe bishimira itsinzi 

Dushimumuremyi Marceline umurezi Kuri G.S Kimisagara akaba n’umutoza wa ekipe yatwaye igikombe mu byishimo byinshi yadutangarije ko bagiye kuba abagaba bamahoro ( peace Maker) n’anyuma y’umukino .

Yagize ati ” dutwaye igikombe cya peace and sport icyobivuze rero tugiye gukomeza kuba abagaba bamahoro na nyuma yirushanywa, ibanga twakoresheje nuko ,abakinnyi bacu bariteguye bihagije dukora imyitozo ikwiye ndetse tubona n’umwanya wo kubasobanurira intego y’irushanywa ko arukuba umugaba wa Mahoro muri byose ,bagakurana indangagaciro z’urukundo ‘ubworoherane n’amahoro ibi rero byatumye twumva ko igikombe aringenzi dukinana ubwitange arinayo mpamvu tugitwaye

Marceline yakomeje avuga ko irushanywa bagiye Kuri komereza mu kigo iwabo aho bagiye gutegura imikino izahuza ibyiciro bitandukanye bya mashuri kandi ko bazakomeza kwigisha umuco wamahoro Ku I shuri ndetse no mu miryango batahamo.

Mugabo Clever umunyeshuri wo mu mwaka wa gatandatu wa mashuri abanza akaba n’umwataka wa ekipe ya G.S Kimisagara avuga ko mubyabafashije gutwara igikombe harimo impanuro bahabwaga mbere y’umukino zigendanye ni ntego yirushanywa ko bagomba Ku ba Peace makers kandi ko bagomba kugira indangagaciro zamahoro aho bari hose
Asanga rero kumva ko bakinira amahoro byabateye ishyaka n’ umuhate mu mwitozo ndetse bibafasha gutsinda Ku mukino wa nyuma.

Clever avuga ko nibindi bikombe byose bizategurwa bazabitwara

Nsengimana Charles umuyozi w’i shuri rya G.S Kimisagara

Nsabimana Charles umuyozi w’i shuri rya G.S Kimisagara wariwaherecyeje ikipe ye akanareba umukino batsinzemo G.S st Famille 1-0 bakanatwara igikombe mu byishimo byinshi yashimiye byimazeyo AKWOS yateguye irushanywa rya peace and sport na bakinnyi ba ekipe ye batwaye igikombe , avuga ko imikino ya mahoro arimyiza cyane iyo ikinwa na bana bato kuko bakurana ishyaka ryo guharanira amahoro ndetse bakagira nindangagaciro nziza muri bagenzi babo bitewe n’impanuro bahabwa mbere na nyuma y’umukino zigendana ni ntego yirushanywa .

Charles akomeza avuga ko intego yirushanywa yo gutoza abana bakiri bato umuco wa mahoro bagiye kuyikomereza mu kigo iwabo kuko bafite umunsi bageneye ibiganiro byamahoro avuga kandi ko nabo ubwabo bagiye gutegura amarushwanywa mu kigo azahuza abanyeshuri bo mu byiciro bitandukanye
Yizeza abafana be ko bazakomeza gutwara ibikombe byose byamahoro ndetse ni gikombe cy’igihugu .

Triphine Murekatete Ushinzwe imishinga n’ishyirwa mubikorwa ryayo muri AKWOS

Triphine Murekatete Ushinzwe imishinga n’ishyirwa mubikorwa ryayo muri AKWOS wari witabiriye umukino wa nyuma wahuzaga G.S Kimisagara na G.S st Famille, mu gutanga igikombe yashimiye byimazeyo umuterankunga wabafashije gutegura aya marushanywa n’amakipe ya yitabiriye ,ashimira abakinnyi bakinye iri rushanywa bose cyane cyane ikipe ya G.S Kimisagara yatwaye igikombe.

Aboneraho gutanga impanuro ijyanye n’impavu y’iri rushanwa peace and sport aho yambwiye abakinnyi ko ikigamijwe arukubatoza gukunda amahoro no kuyaharanira nkuko intero yabo ari (we are peace maker) ndetse no kubakundisha sport bakiri bato kugirango izabarinde bageze mu myaka y’ubukure ndetse banishakemo impano zabo bakiri bato.
Yabijeje ko bazakomeza gutegura andi marushanwa menshi azabafasha kukomeza guharanira amahoro bikava Ku karere kamwe bikagera no mutundi ndetse no ku rwego rw’igihugu.
Abasaba gukomeza kuba imbarutso ya Mahoro ku i shuri aho biga ndetse no mu miryo yabo bakabitoza bagenzibabo bigana

Imikino ya peace and sport yateguwe n’ umuryango wa AKWOS (association of Kigali women in sports) ni mikino y’umupira wa maguru yahuje abanyeshuri bo mu mashuri ababanza ku bigo bine bisanze bikorana AKWOS aribyo G.S Kimisagara, G.S Karama G.S st Famille .na Ape Rugunga ni mu rwego rwo gutoza abana bato umuco w’amahoro binyuze mu myidagaduro.

Abakinnyi ba banyeshuri ba GS Kimisagara

Abakinnyi ba banyeshuri biga muri GS st Famille

Abanyeshuri ba St Famille bari kwishyushya mbere yogutangira umukino

GS Kimisagara imaze guhabwa igikombe 

umwezi.rw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top