Amakuru

Rwanda Shine yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ntarama

Urubyiruko rugize umuryango utegamiye kuri Leta witwa Rwanda Shine rwasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Ntarama, ruharereye mu murenga wa Ntarama, Akarere ka Bugesera, ndetse banatera inkunga imiryango ibiri itishoboye.

Mu rugendo bakoze kuri uyu wa 16 Mata 2023, Urubyiruko rugize Rwanda Shine basuye urwibutso rwa Jenoside rwa NTARAMA basangizwa ku mateka y’ibyabaye I Ntarama ndetse no mu karere ka Bugesera muri rusange haba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe iyi Jenoside yamaze igihe kinini itegurwa yashyirwaga mu bikorwa ndetse na nyuma yaho ingabo zari iz’Umuryango RPF Inkotanyi zimaze kubohora u Rwanda zigahagarika ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi.

Urubyiruko rweretswe amwe mu mateka yaranze ubwicanyi bw’itdengakamere bwakorewe abatutsi muri aka gace n’uburyo abatutsi biciwe mu cyari Kiliziya ya Ntarama bishwe nabi urubozo n’ubugome bw’indengakamere.

Ibi byatumye uru rubyiruko ruvuga ko rwo rwiyemeje ko ibyabaye bitazongerakubaho ukundi ndetse baniyemeza guhangana n’umuntu wese ushaka kugoreka amateka ashaka kubiba amacakubiri mu banyarwanda.

Nyuma yo kuva kuri uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Ntarama, uru rubyiruko rwateye inkunga imiryango ibiri y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 itishoboye aho buri mu ryango wahawe inkunga ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40000 Frw).

                                                Rwanda Shine baremera imiryango itishoboye yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Ntarama

Umwe mu bagize imiryango y’abatsishoboye yahawe inkunga witwa Rukangira Augustin yashimiye uru rubyiruko umuhate n’ubwitangi bagira mu gutanga umusanzu warwo mu gusigasira ibyiza u Rwanda rwagezeho.

Yagize ati : “Icyo mbashimira ni uko nabonye intego yanyu ari Dusangiye Isano Ntacyadutanya, mwakoze kandi muzakomeze musigasire ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Umwezi.rw  Perezida wa Rwanda Shine, Karikumutima Honorin, yavuze ko uyu muryango ayoboye wiyemeje gusigasira amateka yaranze u Rwanda wirinda ndetse unahangana n’abashaka kuyagoreka bagambiriye gutanya abanyarwanda.

Yagize ati: “Tugira ibikorwa bitandukanye birimo kugenda dusura inzibutso za Jenoside yakorewe vAbatutsi mu 1994 mu Rwanda, ibi bikaba biri muri gahunda yo kumenya neza amateka yaranze u Rwanda no kugira ngo dukomeze turwanye abashaka kuyavuga uko Atari bagambiriye gucamo Abanyarwanda ibice, rero ntituzigera duha urwaho abashaka kudutanya ngo babone uko babigeraho kuko ibyabaye ntibizongera ukundi.”

Umuryango Rwanda Shine ugizwe n’urubyiruko ruturuka mu tugali twose tw’Umujyi wa Kigali, ukaba warashinzwe urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2018, rukaza kwitabira urugerero ruciye ingando mu 2019, aho aba basore n’inkumi bashoje urwo rugerero bakiyemeza gushing uyu muryango mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu mu bikorwa bitandukanye bagendeye ku bushobozi bwabo.

Nk’uko umuyobozi w’uyu muryango abivuga ngo nubwo bamwe muribo bakiri abanyeshuri muri za kaminuza zitandukanye, ngo mu bushobozi bwabo buke bafite bagerageza kwisuganya rimwe mu mezi atatu bakagira igikorwa cy’indashyikirwa bakora mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda bifuza,

Bavuga ko nibura mu myaka itatu iri imbere bifuza kuzaba bageze ku bikorwa byagutse by’iterambere binyuze muri uyu muryango wa Rwanda Shine.

2 Comments

2 Comments

  1. Joseph CYIZA

    April 17, 2023 at 12:47 pm

    RWANDA SHINE
    “DUSANGIYE ISANO NTAWADUTANYA”

  2. Kizihiza Francois Xavier

    April 17, 2023 at 1:29 pm

    Twuzakomeza twiyubakire u Rwanda tutizigama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM