Amakuru

Nyagatare/Rukomo: Isoni zo gusaba no kugura agakingirizo mu bituma ubwandu bwa Virusi itera SIDA bwiyongera mu rubyiruko

Mu gihe Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), ikomeje gushyira imbaraga mu gukumira no kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA, bikomeje kugaragara ko hirya no hino mu gihugu hari abishora mu gukora imibobano mpuzabitsina idakingiye kuko bamwe batinya kujya kugura cyangwa kwa mu ganga gusaba agakingirizo kuko batinya ko hari abashobora kubaseka, by’umwihariko mu murenge wa Rukomo ho mu karere ka Nyagatare hakomeje kugaragara ubwiyongere bw’ubwandu bw’aka gakoko bubera iki kibazo cyo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare, bagaragaza ko impamvu hakomeje kugaragara urubyiruko  rwandura agakoko gatera SIDA, ari uko hari abishora mu busambanyi ndetse ntibanibuke gukoresha agakingirizo,  ngo ibi bikaba biterwa n’uko hari abatinya kujya mu mabutiki kugura agakingirizo cyangwa ngo babe bajya kwa mu ganga kugasaba kuko baba batinya kugibwaho n’igisebo, mu yandi magambo baba batinya ko bagenzi babo babaseka.

Aha banavuga ko benshi mu rubyiruko batinya kujya kwa muganga kwisuzumisha virusi itera SIDA mu rwego rwo kugira ngo bamenye aho bahagaze.

Nyirangirimana Jeanne ni umwe mu baturage batuye muri uyu murenge yagize ati: “Baba bikenereye amafaranga ntabwo navuga ngo ni inzara ituma bajya muri ubwo busambanyi, banga kujya kwamuganga kwipimisha SIDA cyanga gusaba udukingirizo kuko baba batinya ko abandi babaseka,dore ko bamwe banavuga ko ntakurira bobo mwishashi bityo bigatuma bishora mu mibonano idakingiye ,aribyo bibaviramo kwandura virus itera sida inama nabagira ni iyo kutishora mu busambanyi kuko ntakiza kibubamo; bakuramo ubwo burwayi kandi bamara kubukuramo ntibajye no kwamuganga ngo barebe aho bahagaze.”

Uwase Pacifique umwe murubyiruko twaganoriye  nawe yagize ati: “Impamvu virusi itra SIDA yiyongera ni ubusambanyi no kudakoresha agakingirizo, umuntu yakoresheje agakingirizo ntago yapfa kwandura izo ndwara zitandukanye, urubyiruko rwishora mu busambanyi kubera uburere bubi kuko baba banze kumva inama ababyeyi ba bagira.

Bakwiye kubanza bagatekereza ku gakingirizo mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina kuko ntabwo wajya gutekereza ku gakingirizo ari uko wamaze kwandura.”

Desire nawe w’urubyiruko utuye mu Murenge wa Rukoma avuga ko hari igihe umuntu aba yumva ko najya kugura agakingirizo cyangwa kugasaba kwa muganga baribumuseke, cyangwa agatinya guseba muri rubanda, aha aka avuga ko bahitamo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Gusa abagira inama y’uko bakwiye kureka ubusambanyi bakwifata, naho udashoboye kwifata agakoresha agakingirizo.

MUREKATETE Juliet, Visi Meya w’Imibereho myiza mu Karere ka Nyagatare

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, MUREKATETE Juliet, yemeranya n’ibivugwa n’aba baturage, aho asanga umubare munini w’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko uterwa no kuba benshi batibuka gukoresha agakingirizo ngo birinde kwandura, akanabihuza n’uko ubukangurambaga bwimbitse bukorwa gake.

Yagize ati: “Ikibazo cyo kwandura virusi itera SIDA mu karere ka Nyagatare kiracyahari by’umwihariko mu rubyiruko, yaba abayanduye mu gihe cyashize, haba kandi n’ubwandu bushya buracyagaragara, intege nke zikaba zari mu kutipimisha virusi itera SIDA umuntu yakwandura akajya mu kwivuza mu Kinyarwanda, ndetse no kuba abasore n’inkumi benshi batikoza agakingirizo, ikindi kibazo ni ubukangurambaga butamanuka ngo bugera hasi ku mudugudu no mu byiciro binyuranye mu rubyiruko.”

Aime Ernest NYIRINKINDI, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA,

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Aime Ernest NYIRINKINDI, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA, yagaragaje ko hari ikibazo cy’uko mu Rwanda hakomeje kugaragara umubare munini w’ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA mu rubyiruko ugereranije n’ibindi byiciro by’imyaka.

Yagize ati: “Dufite ikibazo cyihariye mu rubyiruko, aho usanga  higanje ubwandu bushya, niho dusanga abantu bashya bandura virusi itera SIDA kurusha ahandi, kubera ko abantu bashya bandura mu rubyiruko bari hejuru ya 65% ugereranije n’ibindi byiciro by’imyaka, ariko nanone ubwiganze bukaza mu bakobwa bakiri batoya mu myaka kuko dusangamo n’abafite imyaka 16.”

Uyu muyobozi yanagaragaje ko bafite impungenge zikomeye ko serivisi Leta yashyizeho zo kurwanya SIDA, urubyiruko rutajya ruzitabira, ari nayo mpamvu ituma harashyizweho ubukangurambaga ku guhangana n’iki cyorezo.

Yagize ati:  “Serivisi dufite zo guhangana n’icyo cyorezo ni serivisi zihamye, ndetse ntitwavuga y’uko hari serivisi zidatabgwa  mu Rwanda, kuko serivisi zose ziri ku isi zigamije kurwanya icyorezo cya SIDA, mu Rwanda turazitanga, gusa impungenge ziri mu ikoreshwa ry’izo serivisi, tukaba twibaza ko urubyiruko rushobora kuba rudakoresha neza izo serivisi twashyizeho kandi zitangirwa ubuntu. Twifuza rero gukora ubukangurambaga kugira ngo urubyiruko turukangurire gukoresha izo serivisi.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko kuva muri 2005 abantu bafite virusi itera SIDA mu Rwanda bakomeje kungana n’umubare udahinduka ungana na gatatu ku ijana (3%), mu baturage bose bari mu gihugu, ndetse imibare iheruka ya 2019, igaragaza ko mu bantu bari hagati y’imyaka 15 na 49 ikigereranyo cy’abafite virusi itera SIDA cyabaye 2’6%, mu gihe mu bari hagati y’imyaka 15 na 64 abafite virusi terea SIDA bakingana na 3%, mu mibare iziguye  ni hafi mu bihumbi maganabiri na makumyabiri na birindwi (227000) by’abantu bafite virusi itera SIDA mu gihugu.

 

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM