Amakuru

Nyagatare: Abiga muri E.S Karangazi bigishwa kwirinda SIDA ntibigishwa gukoresha agakingirizo

Mu gihe mu bice bitandukanye by’igihugu mu nyigisho zitangwa zo kwirinda virusi itera SIDA bashyiramo n’uburyo bwo gukoresha agakingirizo mu gihe umuntu yaba ananiwe kwifata, ubuyobozi bw’Ishuri ryisumbuye rya Karangazi, riherereye mu karere ka Nyagatare, buvuga ko bwo mu nyigisho buha abana biga muri iki kigo harimo kubaganiriza ku bubi bwa SIDA, no kubatoza umuco wo kwifata, ariko ngo bwo ntabwo bujya bubagira inama yo gukoresha agakingirizo mu gihe kwifata byaba bibananiye.

Gatungo Rutaha Mathieus, Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri yisumbuye cya Karangazi, avuga ko bagira gahunda zo kuganiriza abana babatoza kurangwa n’imico myiza, ndetse bakaba babaha n’inyigisho zitandukanye zo kwirinda agakoko gatera SIDA.

Yagize ati: “Tugira gahunda zo kuganiriza abana kenshi tubatoza umuco, noneho hakaziramo no kubahugura ku bijyanye n’agakoko gatera SIDA.

Icyambere dufite club (itsinda) ishinzwe kurwanya SIDA, icyakabiri tugira umwanya uhagije wo kuganiriza abanyeshuri cyane cyane nk’ubu muri wikendi ntamasomo ahari, dufata umwanya wo kwidagadura noneho tukanagira undi wo kubaganiriza tubatoza umuco, uburere, ndetse tunabatoza kwirinda icyorezo cya SIDA. Urabona dufite abana b’urubyiruko benshi, utabaganirije bakura ikibazo hano aho kuhakura ibisubizo. Niyo mpamvu tubahoza mu biganiro tubabwira ububi bwa SIDA kugira ngo babashe kuyirinda.”

Gusa n’ubwo uyu muyobozi avuga ko bigisha abanyeshuri babo ububi bw’agakoko gatera SIDA n’uburyo bwo kuyirinda, avuga ko muri iki kigo bataragera ku rwego rwo kubwira abanyeshuri babo ko uwaba ananiwe kwifata yakoresha agakingirizo, ngo kuko bo icyo bakora ni ukubigisha kwifata gusa ngo kubakoresha amasengesho.

Yagize ati: “Hano ntabwo turagera ku rwego rwo kubwira abana ngo bitwaze condom (agakingirizo), ahubwo tubashishikariza kwirinda icyorezo cya SIDA  , tubatoza umuco, tukabatoza gusenga tubigisha gutinya icyaha, hano harimo amadini basengesha abana ku buryo birinda icyorezo cya SIDA.”

Shema Alpha umunyeshuri wiga muri E.S Karangazi avuga ko uburyo azi bwiza bwo kwirinda ari ukwifata, akaba agira bagenzibe inama yo kwirinda icyo aricyo cyose cyatuma bajya mu busambanyi byabakururira kwandura SIDA, gusa akavuga ko mu gihe kwifata byaba bibananiye ngo yabagira inama yo gukoresha agakingirozo.

Yagize ati: “Uburyo bukomeye bwambere ni ukwifata ukirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina, inama nagira bagenzi banjye ni ukwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byatuma bishora mu busambanyi ari nabwo bushobora kubakururira icyorezo cya SIDA, ariko uwo byananira kwifata namugira inama yo gukoresha agakingirizo.”

Mugenzi we witwa Sofi Esperance nawe avuga ko SIDA azi ububi bwayo kuko yayiganirijweho, ndetse ngo we uburyo ayirinda ni uko yifata ntakore imibonano mpuzabitsina no kwirinda gutizanya na baenzi be ibyuma bikomeretsa.

Yagize ati: “SIDA nayiganirijweho nziko ari virusi yinjira mu mubiri ikawumunga, uburyo nyirinda ni uko nifata sinkore imibonano mpuzabitsina, kwirinda  no gukoresha ibyuma bikomeretsa byakoreshejwe na bagenzi banjye. Inama nagira bagenzi banjye ni uko bakwihanganira irari ry’umubiri.”

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Aime Ernest NYIRINKINDI, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA, yagaragaje ko hari ikibazo cy’uko mu Rwanda hakomeje kugaragara umubare munini w’ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA mu rubyiruko ugereranije n’ibindi byiciro by’imyaka.

Yagize ati: “Dufite ikibazo cyihariye mu rubyiruko, aho usanga  higanje ubwandu bushya, niho dusanga abantu bashya bandura virusi itera SIDA kurusha ahandi, kubera ko abantu bashya bandura mu rubyiruko bari hejuru ya 65% ugereranije n’ibindi byiciro by’imyaka, ariko nanone ubwiganze bukaza mu bakobwa bakiri batoya mu myaka kuko dusangamo n’abafite imyaka 16.”

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) yo mu 2022 igaragaza ko umubare munini w’ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA ugaragara mu rubyiruko kurusha ibindi byiciro by’imyaka. Zimwe mu mpamvu zituma ubu bwandu buri ku kigero kiri hejuru mu rubyiruko ni uko hari urubyiruko rutajya rwitabira kugana serivisi zashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima harimo no gukoresha agakingirizo mu gihe hari uwaba ananiwe kwifata.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top