Amakuru

Nyagatare/Matimba: Gutinya gusasba abajyanama b’ubuzima udukingirizo n’ibiyobyabwenge intandaro y’ubwiyongere bw’ubwandu bwa SIDA

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Matimba, mu karere ka Nyagatare , bavuga ko batinya kujya ku bajyanama b’ubuzima ngo babahe udukingirizo, ibi bigatuma bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ibintu bigira ingaruka mbi kuri bamwe kuko hari n’abo bishobora kuviramo kwandura virusi itera SIDA, hari n’abandi bavuga ko hari abanywa ibiyobyabwenge bagasinda bakaba bakora imibonano idakingiye kuko baba batagishobora kwigenzura.

Abatuye mu murenge wa Matimba mu Kagali Ka Nyabwishongezi  bavuga ko kubona udukingirizo bihenze kandi kuba bajya kudusaba abajyanama b’ubuzima babitinya, aha bavuga ko bituma bamwe gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, byiyongeye kandi ngo muri aka gace kuko kegereye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda hari abambuka bakajya mu baturanyi kwinywera ibiyobyabwenge bavayo basinze maze bakaba bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ibintu bishobora gutuma bakwandura icyorezo cya SIDA byiyongera.

Uwitwa Dusengimana Evaliste avuga ko benshi mu rubyiruko batinya gusanga abajyanama b’ubuzima ngo babahe udukingirizo.

Yagize ati: “ Urubyiruko turitinya cyane biba bigoye ko twajya kureba umujyanama w’ubuzima ngo abe yaduha udukingirizo, kandi no mwiduka tujya kutureba dubaduhenze cyane ibyo bigatuma dukoreraho, ibyo rero bituma SIDA yiyongera muri twe urubyiruko kuko tuba tutanazi uko bagenzi bacu bahagaze, ndetse abenshi baba banatinya kujya kwisuzumisha ngo bamenye uko bahagaze.”

Mugenzi we avuga ko ikibazo bafite muri aka gace gikomeye gituma bamwe banishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ngo ni uko hari ababa banyoye ibiyobyabwenge bakura mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, ugasanga basinze bakora imibonano mpuzabitsina ntibanibuke gukoresha agakingirizo, ibintu bituma ubwandu b’agakoko gatera SIDA burushaho kwiyongera mu rubyiruko rutuye muri aka gace.

Yagize ati: “Ikibazo kiri ku biyobyabwenge, kubera ko duturiye umupaka bamwe baca mu mazi hatemewe bakajya hakurya bakagarukana izo ndwara kuko akenshi baba basinze, hano ubusambanye burahari cyane.”

Murungi Genifa we avuga ko bitewe n’uko agakingirizo gahenze kandi utwubuntu tuba dufitwe n’abajyanama b’ubuzima, abenshi mu rubyiruko batinya kujya kutubasaba.

Yagize ati: “Abenshi baratinya kuko hari igihe abanyabuzima aribo baba badufite bagatinya kujya kudusaba, njyewe ntawe naryamana nawe ntako afite.”

Uwitwa Mutarataza Elias, umucuruzi mu Kagali ka Nyabwishongezi, muri uyu murenge wa Matimba, avuga ko ikibazo gihari ari uko urubyiruko rutinya cyane kujya kugura udukingirizo aho usanga ari gake cyane wabona umusore cyangwa inkumi yaje mu iduka kugura agakingirizo.

Uyu mucuruzi avuga ko Leta ikwiye kongera ubukangurambaga mu rubyiruko ku buryo bwo kwirinda virusi itera SIDA, ngo kuko bidakozwe bishobora kuzatuma urubyiruko rwinshi rurushaho kwandura.

Mu kiganiro aheruka guha abanyamakuru, Aime Ernest NYIRINKINDI, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA, yagaragaje ko hari ikibazo cy’uko mu Rwanda hakomeje kugaragara umubare munini w’ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA mu rubyiruko ugereranije n’ibindi byiciro by’imyaka.

Yagize ati: “Dufite ikibazo cyihariye mu rubyiruko, aho usanga  higanje ubwandu bushya, niho dusanga abantu bashya bandura virusi itera SIDA kurusha ahandi, kubera ko abantu bashya bandura mu rubyiruko bari hejuru ya 65% ugereranije n’ibindi byiciro by’imyaka, ariko nanone ubwiganze bukaza mu bakobwa bakiri batoya mu myaka kuko dusangamo n’abafite imyaka 16.”

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) yo mu 2022 igaragaza ko umubare munini w’ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA ugaragara mu rubyiruko kurusha ibindi byiciro by’imyaka. Zimwe mu mpamvu zituma ubu bwandu buri ku kigero kiri hejuru mu rubyiruko ni uko hari urubyiruko rutajya rwitabira kugana serivisi zashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima harimo no gukoresha agakingirizo mu gihe hari uwaba ananiwe kwifata.

Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top