Mu gihe bikomeje kugaragara ko mu rubyiruko ariho hagaragara umubare munini w’abafite ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, ibi bikaba bituma urubyiruko rukangurirwa kwitabira mu gukurikiza ingamba Leta yashyizeho zo kwirinda iki cyorezo zirimo no gukoresha agakingirizo mu gihe kwifata byaba byananiranye, abanyeshuri biga mu Ishuri Nderabarezi TTC Kabarore riri mu Karere ka Gatsibo mu nyigisho bahabwa zo kwirinda icyorezo cya SIDA ntiharimo agakingirizo, ndetse ngo n’uwo bagasanganye aba akoze amahano.
Ubuyobozi bwa TTC Kabarore buvuga ko butanga inyigisho zitandukanye ku banyeshuri babo zo kwirinda virusi itera SIDA, ariko ngo ntibujya bwigisha abanyeshuri uburyo bwo gukoresha agakingirizo mu gihe haba hari unaniwe kwifata, icyo ngeye kuri ibi ngo niyo umunyeshuri yava iwabo afite agakingirizo mu byangombwa azana ku ishuri bakakamusangana yahita yumva ko yakoze amahano.
Manishimwe Gilbert, Umuyobozi w’Ishuri TTC Kabarore, avuga ko hagize umunyeshuri usanganwa agakingirizo mu byo yazanye nawe ubwe yahita yumva ko yatatiye indangagaciro yigishijwe
Yagize ati: “TTC Kabarore zimwe mu ngamba twafashe zo kurinda abana icyorezo cya SIDA, ni uko hari club (amatsinda) yo kurwanya SIDA igizwe n’abanyeshuri n’abarimu, ikindi ni uko abanyeshuri buri ku Cyumeru bahuzwa mu byiciro bibiri, bakaganirizwa ku buzima bw’imyororokere, bakaganirizwa uburyo bakwitwara haba ku ishuri n’ahandi, bakanaganirizwa ku ngaruka bahura nazo igihe baba bagiye mu busambanyi ndetse n’uburyo babwirinda mu kugira ngo tubashe kubarinda icyorezo cya virusi itera SIDA. Ubutumwa bwo tububaha buri munsi ariko barabizi ko iyo bari hano nubwo hari abarengeje imyaka y’ubukure tubafata nk’abana bagikeneye kubakwamo indangagaciro na kirazira, naho kuri cyo cy’agakingirizo aramutse agasanganywe mu byo yazanye nawe yakumva ko yatatiriye igihango, yatatiriye indangagaciro yahawe kuva akigera hano.”
Habimana Jean Damascene, umwarimu wigisha kuri iki kigo avuga ko akurikije inyigisho n’indangagaciro baha abana biga muri TTC Kabarore, ngo bo bumva ko uburyo bigisha aba banyeshuri buhagije ngo kuko muri gahunda z’imyigishirize imfashanyigisho ihinduka bitewe n’uko iyo bagenderagaho yananiranye, byityo rero ngo bumva nta mpamvu yo kwigisha abana uburyo bwo gukoresha agakingirozo kandi batananiwe kwifata.
Yagize ati: “ Icyo dukora ni uguhuza abana ariko tukagira ibintu bimwe na bimwe tubigisha byo kwirinda SIDA, wenda ndabanza mvuge impamvu iryo somo ryaba ritaragerwaho, iki ni ikigo nderabarezi kandi mu kwigisha kwacu tugira ahantu duhera kuva hasi tugenda tuzamuka, iyo ukoresheje uburyo bumwe ukabona bwanze nibwo ukoresha ubundi, ariko iyo ubuna ubwambere bufasha ntabwo wihuta uhindura ngo ushyireho ubundi.”
Niyombabazi Elizabeth avuga ko ububu bwa virusi itera SIDA abuzi kuko babibigisha ndetse bakanabatoza uburyo bwo kuyirinda.
Niyogisubizo nawe wiga muri iki kigo cya TTC Kabarore, avuga ko azi ibibi bya virusi itera SIDA, ndetse akaba avuga ko n’uburyo bwo kuyirinda abuzi gusa ngo kugira agakingirizo muri iki kigo yigamo ni amakosa ndetse ngo ni ibintu bigoye, gusa ngo ntanubwo byabaho ko hari umunyeshuri wakorana n’undi imibonano mpuzabitsina muri iki kigo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, MUKAMANA Marceline, avuga ko bifatanyije na RBC mu bukangurambaga bwo kurwanya SIDA, ariko ngo bari basanzwe bafite ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu ndetse ngo bazabukomeza bibutsa urubyiruko ko ahanyura inda hananyura SIDA.
Yagize ati: “Nk’uko mubibona uyu munsi twafatanyije na RBC mu bukangurambaga bwiswe STOP SIDA, cyane cyane ariko mu rubyiruko aho imibare ikomeje kugaragaza ko ubwandu bwa SIDA mu rubyiruko buri hejuru, twongeye kubibutsa ko bakwiye kwirinda ubusambanyi, cyan gwa se kureka kwishora mu ngeso mbi, ni kampanye natwe twari twaratangiye twibanda kun da ziterwa abangavu kuko akarere ka Gatsibo n’abaturanyi bacu ba Nyagatare dufite imibare minini cyane y’abangavu batewe inda, ni ikigaragara ko abana bakora imibonano mpuzabitsina kandi idakingiye, twiyemeje kurwanya inda ziterwa abangavu tunabibutse ko aho inda zinyura ariho na SIDA inyura.”
Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kugerageza kwegera abana babo bakabaganiraza ku bubi bwa SIDA n’uburyo bayirinda babaha uburere bukwiriye umuryango mwiza.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) yo mu 2022 igaragaza ko umubare munini w’ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA ugaragara mu rubyiruko kurusha ibindi byiciro by’imyaka. Zimwe mu mpamvu zituma ubu bwandu buri ku kigero kiri hejuru mu rubyiruko ni uko hari urubyiruko rutajya rwitabira kugana serivisi zashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima harimo no gukoresha agakingirizo mu gihe hari uwaba ananiwe kwifata.
Kayitesi Carine




