Inzego zishinzwe umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zahanganye n’imfungwa muri Gereza Nkuru ya Bukavu nyuma yo gutwika bimwe mu bice biyigize mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Mata 2023.
Ubuyobozi bwa Gereza Nkuru ya Bukavu bwatangaje ko iyo nkongi yahise ihagarikwa ndetse imvururu zirahoshwa nyuma y’aho abashinzwe umutekano boherejweyo igitaraganya.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Theo Nguabidje Kasi, yavuze ko imfungwa yarangije igihano ariko ikanga kuva muri gereza kubera ibikorwa bibi ihakorera ari yo nyirabayazana w’iyo nkongi kuko yashishikarije umwe muri bagenzi be ngo atwike igice cya gereza.
Yagize ati “Ejo twafashe icyemezo cy’uko uwo mugabo akurwa muri Gereza. Uyu munsi twagiye kumusohora ateza imvururu zigamije kwangiza ibintu muri gereza ariko inzego zishinzwe umutekano zirabihosha.”
Nk’uko inkuru ya Radio Okapi ibivuga, Guverineri yatangaje ko hari hataramenyekana ibyangijwe n’iyi nkongi. Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwotsi mwinshi ndetse hakumvikana urusaku rw’amasasu imbere muri gereza.
#RDC: Prison Centrale de #Bukavu Inside | Aujourd’hui Mardi 25 Avril 2023. pic.twitter.com/0QYqSG9ER0
— Steve Wembi (@wembi_steve) April 25, 2023