Afurika

Perezida Kagame na Gen. Muhoozi baganiriye ku kwagura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu Biro bye Village Urugwiro, Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, bagirana ibiganiro byibanze ku buryo bunyuranye bwo kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Mata 2023.

Gen Muhoozi Kainerugaba ari mu Rwanda aho yaje kwizihiriza isabukuru ye y’amavuko nk’uko yari yarabiteguje abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi biganiro byamuhuje na Perezida Kagame bije nyuma y’uku Umukuru w’Igihugu w’u Rwanda na Madamu Jeannette Kagame bamwakiriye ku meza, mu isangira ryo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko ku mugoroba wo ku wa 24 Mata 2023.

Muri uyu mugoroba Perezida Kagame yashimye Gen Muhoozi Kainerugaba wakoze akazi katoroshye ko kongera kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi wari waraguyemo agatotsi.

Yagize ati “Uyu munsi turi mu mahoro, turagushimira Gen. Muhoozi ku ruhare rwawe wabigizemo no kuba ikiraro dukoresha tuva ku ruhande rumwe tujya ku rundi.”

Gen Muhoozi Kainerugaba yagize uruhare rukomeye mu kongera kuzahuka k’umubano hagati y’ibihugu byombi kuko ingendo Muhoozi yagiriye mu Rwanda mu ntangiriro za 2022 zabaye intandaro y’ihagarara ry’ibikorwa byibasiraga Abanyarwanda muri Uganda, abari bafunzwe bazira amaherere barafungurwa bigera n’aho imipaka ifungurwa yongera kuba nyabagendwa.

Ku rundi ruhande Gen. Muhoozi Kainerugaba nawe Gen Muhoozi yashimye umubano we na Paul Kagame agaragaza ko warenze kuba umwe yari Perezida undi ari umusirikare, ahubwo bombi bahinduka “inshuti”.

Ati “Igishimangira ubwo bucuti ni inka yangabiye. Kandi ibyo mbifata nk’ikintu gikomeye. Nyakubahwa, ndashaka kukumenyesha ko inka zimeze neza, zarororotse. Wangabiye inka 10 none ubu zimaze kuba 17. Rero kubera ibyo, twahise tuba inshuti.”

Gen Muhoozi ari mu Rwanda hamwe na Minisitiri w’Ubutabera wa Uganda, Norbert Mao; Minisitiri w’Umutekano, Maj Gen (Rtd) Jim Muhwezi, Umuvugizi w’Ibikorwa bya Gen Muhoozi binyuzwa mu kizwi nka MK Movement, Andrew Mwenda n’abandi.

Muri Werurwe 2023 U Rwanda na Uganda byasinye amasezerano y’ubufatanye agamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi urimo kuvugururwa.

Yari amasezerano yasinywe mu nzego zirimo ubutabera n’Itegeko Nshinga, ubufatanye mu by’amategeko, ibiganiro n’ubujyanama mu bya politiki ndetse n’amasezerano ku bibazo by’abinjira n’abasohoka.

Icyo gihe hagaragajwe ko hakiri ibibazo cyane cyane mu bijyanye n’ubuhahirane mu bucuruzi, aho bitarasubira ku rwego byahozeho mbere y’uko umwuka umera nabi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM