Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Inama y’Inteko Rusange isanzwe izaberamo amatora ya Perezida waryo mushya iteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Kamena 2023.
Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Mata, ni bwo Visi Perezida wa FERWAFA, Habyarimana Marcel, yatumije iyi nteko rusange nk’uko amategeko abiteganya.
Ibi byakozwe kugira ngo mu minsi isigaye, Komisiyo y’Amatora yongerewe igihe, izabashe gutegura uburyo hagomba gushakwamo abakandida baziyamamariza gusimbura abarimo Nizeyimana Olivier wayoboraga FERWAFA, weguye ku wa 19 Mata.
Uretse gutora Perezida wa FERWAFA, muri iyo Nteko Rusange izaterana ku wa 24 Kamena, hazaberamo no kuzuza imyanya ya Komite Nyobozi dore ko abarimo Komiseri ushinzwe Amategeko, Uwanyirigira Delphine; Komiseri ushinzwe Imisifurire; Rurangirwa Aaron na Komiseri ushinzwe Umutungo, Habiyakare Chantal beguye.
Amategeko aheruka kuvugururwa, agena ko kuri ubu buri wese azajya yimamamaza ku giti cye aho kugira ngo Perezida wa FERWAFA yizanira urutonde rw’abo bazakorana.
Hazabaho kandi gutora inzego nshya zigenga, Komisiyo y’Amatora na Komisiyo y’Ubujurire ku matora.
Abanyamuryango basabwe ko uwifuza gutanga igitekerezo cyazaganirwaho mu Nteko Rusange, yakigeza mu Bunyamabanga bwa FERWAFA nibura iminsi 20 mbere y’uko baterana.