Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) n’Umuryango Imbuto Foundation basinyanye amasezerano y’ubufantanye n’ Ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga cyitwa Liquid Intelligent Technologies, ubu bufatanye bukabaq bugamije gukora bikorwa byo kubungabunga no gusigasira mu buryo bw’ikoranabuhanga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umushinga Liquid Intelligent Technologies yiyemeje gutangami inkunga y’ibihumbi 100 by’amadolari [miliyoni zirenga 110Frw] buri mwaka, aya masezerano akazarangira hatanzwe nibura miliyoni y’amadorari (arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda)
Iyi nkunga yatanzwe kuri uyu wa 28 Mata 2023 yiyongera ku bindi bihumbi 102$ byatanzwe muri Gicurasi 2023 ubwo hasinywaga amasezerano y’imikoranire.
Ni inkunga iri mu masezerano y’imyaka 10 Liquid Intelligent Technologies yagiranye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) n’Umuryango Imbuto Foundation ari na wo uzakurikirana ibi bikorwa.
Amafaranga yatanzwe azifashishwa mu kubungabunga inzibutso ariko hibandwa ku ikoranabuhanga, aho umuntu uzisura ashobora kubona amakuru yose y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko muri ako gace urwibutso ruherereyemo, bidasabye ko hari umuntu uza gutanga ubuhamya cyangwa kumusobanurira.
Umyobozi wa Liquid Intelligent Technologies, Sam Nkusi, yavuze ko bazagenda batanga inkunga uko idolari rizajya ryiyongera ari nayo mpamvu ubu batanze arenga ibihumbi 100$.
Yagize ati: “Nibamara gukusanya amakuru yose akenewe, tuzanabafasha no kubishyira ku ikoranabuhanga aho buri wese yasura urwibutso akabona amakuru yose bitamusabye kujya aho ruherereye bikozwe ku buryo bw’iyakure. Iyo ni inkunga yiyongera ku nkunga y’amafaranga tuzaba twatanze.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko mu gushyira mu bikorwa aya masezerano batangiriye ku nzibutso eshatu harimo urwa Nyange, Ntarama na Murambi.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko uko amikoro azajya aboneka iyi gahunda izakomereza no ku zindi nzibutso zirenga 200 zo hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati: “Muri uyu mwaka ushize twari tukiri mu ikusanyamakuru ku bizakenerwa nk’amafoto n’ubuhamya buboneka, inyandiko zaba iza kera n’iza vuba, imanza zaciwe zirimo n’iza gacaca, iziva mu nkiko zacu n’izavuye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha muri Tanzania n’izindi.”
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ubufatanye bwa Minubumwe, Umuryango Imbuto Foundation, ndetse na Liquid Technologies bigaragaza ubwuzuzanye bw’inzego za leta, imiryango itayegamiyeho ndetse n’abikorera mu gukomeza kubaka igihugu, agasaba n’abandi bafatanyabikorwa gukomeza gushishikarira ubufatanye nk’ubu.
Yavuze ko nibamara gukusanya amakuru yose asabwa kuri izo nzibutso ndetse na Liquid Intelligent Technologies, yamaze kubafasha kuzishyira ku ikoranabuhanga bazakomereza no ku zindi nzibutso zose zo mu gihugu, nihasozwa inzibutso bajye no ku bindi bikorwa ndangamateka.
Umuryango Imbuto Foundation uzakurikirana ibi bikorwa, ubusanzwe ugira gahunda zitandukanye zigenewe urubyiruko zirimo izwi nk’Igihango cy’Urubyiruko, aho rusobanurirwa amateka yaranze u Rwanda, ariko rukanahabwa inshingano zo kubungabunga no guteza imbere igihugu.
Umuyobozi w’Umuryango wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yavuze ko impamvu bari muri ubu bufatanye ari uko bashaka gufasha urwo rubyiruko kumenya amateka yaranze u Rwanda mu buryo bwose, bikabafasha kuzuza inshingano zarwo.
Yagize ati: “Kuri ubu amateka yaranze u Rwanda aracyari mu bantu batanga ubuhamya bw’abari bariho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside ntabwo rubona ayo makuru yose uko bisabwa. Bake baracyajya kuyashaka mu bitabo ari yo mpamvu tuvuga ngo reka tuyashyire ku ikoranabuhanga cyane ko azamara igihe kirekire ariko n’urubyiruko ruyabone byoroshye.”
Liquid Intelligent Technologies ni ikigo cyatangiye gukora mu 2005. Gikorera mu bihugu 14 byo ku mugabane wa Afurika, ndetse kikagira ububiko bw’amakuru mu mijyi irimo Cape Town na Johannesburg yo muri Afurika y’Epfo, Nairobi muri Kenya, Harare muri Zimbabwe n’i Kigali mu Rwanda.



