Amakuru

Gasabo: Hatangijwe gahunda yitwa SMILE igamije kunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’aka karere batangije gahunda yiswe SMILE igamiuje kunganira gahunda Leta yashyizeho yo guha abana ifunguro ryo ku ishuri, aho kuri ubu hatanzwe inkunga yo kungera iri funguro abana bahabwaga.

Leta isaba ababyeyi bafite abana biga mu mashuri abanza kwishyurira buri mwana amafaranga y’u Rwanda 975Frw ku gihembwe, mu gihe uwiga mu yisumbuye agomba gutangirwa 19,500Frw ku gihembwe.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Gasabo by’umwihariko, bavuga ko iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri kugeza ubu yitabirwa n’ababyeyi bangana na 62%, abandi bakaba barayabuze cyangwa baranze kuyatanga.

Iyi gahunda yiswe ‘Operation SMILE’ (School Meals Improve Learning Environment) mu Karere ka Gasabo igamije gushaka abafatanyabikorwa bunganira ababyeyi ariko banabibutsa inshingano zabo.

Mukarurinda Rosine uhagarariye amavuriro mato yigenga mu Karere ka Gasabo, avuga ko bishyize hamwe biyemeza gutanga ibiro 500 by’ibishyimbo nk’ibiribwa bitanga ibyubaka umubiri.

Michel Kayitaba utuye ku Kacyiru na we avuga ko yafatanyije na bagenzi be gukangura ababyeyi bataritabira iyo gahunda, ku buryo ubu bamaze kubona ibizatunga abana muri iki gihembwe cyose kizamara amezi atatu.

Yagize ati: “Jyewe n’ubwo nta mwana mfite mu ishuri, niyemeje kuba natanga iryo funguro kugira ngo mfashe umubyeyi ufiteyo umwana mu gihe imyumvire itarahinduka neza.”

                                                                                               Michel Kayitaba

Umubyeyi witwa Nshimiyimana Serge Galilée na we utuye ku Kacyiru, ashima ko Leta yashyizeho ingamba zo kugabanya ibiciro by’ibiribwa by’ibanze, ku buryo ubukangurambaga bazakora mu babyeyi ngo buzaborohera.

Umuryango ukora ivugabutumwa mu Rwanda witwa AEE na wo watanze moto zo gufasha ubuyobozi bw’Amashuri mu Karere ka Gasabo, kureba uko abana bagaburirwa ku ishuri no gutanga raporo byihuse.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Pauline Umwali

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Pauline Umwali, ashima ko uretse inkunga y’abafatanyabikorwa bandi, iyamaze gutangwa n’ababyeyi bitabiriye ubukangurambaga bwa bagenzi babo ngo iragera hafi kuri miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umwali yakomeje agira ati: “Hari ababyeyi batita ku nshingano ngo batange ayo mafaranga, hari uvuga ngo ’ni make, n’ubundi Leta izayantangire’, aya rero iyo batayatanze ari benshi bituma ba rwiyemezamirimo bagemura ibiribwa ku mashuri batayabona ngo bishyure.”

Umwali asaba n’undi muntu wese kugira umutima w’urukundo n’ubwo nta mwana yaba afite wiga, mu rwego rwo gukumira ko hagira umwana usonza agata ishuri.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Martine Urujeni

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Martine Urujeni, aragaya uruhare rw’ababyeyi kugeza ubu ngo rukiri ruto cyane.

Urujeni avuga ko inda ziterwa abangavu zishobora guterwa n’uko abana b’abakobwa batabonye ifunguro, bikabatera gushukwa.

 

Hatanzwe moto zizifashishwa mu kugenzura uko abana bahabwa amafunguru ku mashuri

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top