Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abakozi batanu bo mu Karere ka Rutsiro bakurikiranyweho kunyereza ibikoresho byari bigenewe abagizweho ingaruka n’ibiza.
Aba bakozi barimo ushinzwe amakoperative ku rwego rw’Akarere ka Rutsiro, ushinzwe ibihingwa ngandurabukungu mu Karere, ba DASSO babiri bakorera ku biro by’Akarere n’umushoferi w’akarere.
Bafashwe ku wa 14 Gicurasi 2023, bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza imyambaro yari yagenewe abaturage bo mu Karere ka Rutsiro bagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi iherutse kugwa.
RIB ivuga ko buri wese yafatanywe imyambaro yari yaratwaye akayibika mu rugo iwe. Iyo myenda yanyerejwe yari igizwe n’amashati, amapantaro, amakanzu, imipira, amakoti n’inkweto by’abantu bakuru n’abato.
Abafashwe bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya GIhango mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo bakorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Icyaha cyo kunyereza umutungo bakurikiranyweho gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.
Urwego rw’Ubugenzacyaha ruributsa abaturarwanda ko rutazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo kunyereza umutungo wagenewe rubanda cyangwa akawukoresha mu ntungu ze bwite.
RIB ikaba ishishikariza abantu gutanga amakuru ahantu hose hagaragaye ibyaha nk’ibi byo kunyereza umutungo wa rubanda.