Amakuru

Kigali: Kampani Ubumwe Cleaning Services Ltd ikomeje kuba igisubizo ku bayikoramo n’abaturage bose

Mu gihe mu duce tumwe na tumwe tugize umujyi wa Kigali hari abaturage bavuga ko abakozi bamwe mu makampani akora umurimo yo gukusanya ibishingwe, banga gutwara ibishinwe byabo cyangwa se bagatinda kuza kubitwara bikarinda biborera ahongaho, abaturage bafashwa na Kampani yitwa Ubumwe Cleaning Services Ltd, barashima ko iyi Kampani yabaye igisubizo kuko serivisi ibagezaho ari ntamakemwa.

Bamwe mu baturage bavuga ko Kampani ya Ubumwe Cleaning Services Ltd itwara ibishingwe nk’uko bikwiye aho usanga ibishingwe bitajya biborera mungo zabo, aha bavuga ko biterwa n’uko ngo abakozi b’iyi kampani batwara ibyo bishingwe kinyamwuga kabone nubwo haba hari abatinze kwishyura imisanzu y’isuku.

Gusa ibi ubuyobozi bw’iyi kampani bubishimangira bwemaza ko bidashoboka ko batinda cyangwa ngo bareke gutwara ibishgingwe by’abaturage bafitanye amasezerano y’imikoranire ngo kuko bo bakora umurimo wabo kinyamwuga ibyo kwishyuza bikazakorwa nyuma, aho bavuga ko ikirangajwe imbere ari ugutanga serivisi nziza ushimye ibyo yakorewe akishyura.

Bertin Ubonabenshi

Bertin Ubonabenshi, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’imiyoborere muri iyi Kampani avuga ko batazigera bahagarika igikorwa cyo gutwara ibishingwe, aho yemeza ko abakozi babo batwara ibishingwe buri cyumweru. Naho ku bijyanye no gutinda kwishyura cyangwa kunanirwa kwishyura ku baturage, uyu muyobozi avuga ko hari uburyo butandukanye bakoresha harimo n’inzira y’ibiganiro hagati ya kampani n’abaturage, ndetse ngo hari n’aho bigera umuturage akaba yasonerwa ntiyishyure imyenda afitiye kampani.

Yagize ati: “Ntabwo twahagarikira abaturage badafite ubushobozi bwo kwishyura kuko tugira uburyo butandukanye bwo kwishyura, duhura n’abaturage tukajya inama y’icyo dukwiye gukora, kuko nko mu bihe bitambutse tuvuye mu bihe bya COVID twagize uburyo bwo kuganira n’abaturage batari bafite ubushobozi bwo kwishyura tubasha kubasonera ibyo birarane. N’undi muntu ufite ikibazo turamufasha, tugerageza kwegera umuntu ku giti cye, ntabwo twakemura ikibazo cy’abantu muri rusange, hari abo twumvikana bitewe n’uko yadusobanuriye ikibazo afite tukamusaba kwishyura mu byiciro bya birarane. Hari nk’abantu batakaje akazi mu gihe cya COVID batarasubira mu kazi, hari uwo tuganira tukaba twamukuriraho ibyo birarane byose.”

Uyu muyobozi avuga ko ukurikije uko imyaka igenda isimburana imyumvire y’abaturage ku buryo bwo gukusanya ibishingwe bikajyanwa ahabugenewe yazamutse, gusa avuga ko ikijyanye no kwishyura kigenda kigabanuka.

Yagize ati: “Mu gihe tumaze dukora ubona ko imyumvire igenda izamuka kuko nko mu myaka twatangiranye wasangaga abaturage batanumva impamvu bakwiye kwishyura amafaranga yo gutwara imyanda kuko bamwe bari bagifite n’ibimoteri n’abatabifite bafite ubundi buryo, uko imyaka yagiye itambuka imyumvire yagiye izamuka aho usanga nibura muri buri mudugudu 80% by’abaturage bafitenye amasezerano na kampuni. Ikibazo gisigaye ni ikijyanye n’imyishyurire, aho usanga uburyo bwo kwishyura bugenda bugabanuka aho kugira ngo bwiyongere.”

Uyu muyobozi kandi yanavuze ko Kamani Ubumwe Cleaning Services Ltd yubahiriza gahunda yo kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati: “Mu bintu bikomeye navuga twakoze harimo uburyo bwo gutwara imyanda itagenda inyanyagira mu muhanda cyangwa naho twapakiriye, ikindi dufite imodoka zipfundikiye kugira ngo twirinde guhumanya ikirere iyo umwanda wagezemo wongera guhura n’ikirere ugeze ku kimoteri.”

Uretse kuba bageza ku baturage serivisi inoze bakishima, iyi kampani iha ibikenerwa byose abakozi bayo, aho usanga barahawe ibikoresho bibarinda ndetse bakaba banishyurirwa ubwishingizi butandukanye burimo n’ubwisungane mu kwivuza, abakozi bayo bakaba bayivuga imyato.

Kamani Ubumwe Cleaning Services Ltd yashinzwe muri 2011 ariko itangira muri 2012, itangira ikorera mu mirenge yo mu karere ka Kicukiro. Ikora akaziko gukusanya imyanda iyivana mungo ndetse n’amazu y’ubucuruzi ikayijyana mu kimoteri cya Nduba ahateganyirijwe gushyirwa imyanda.Kuri ubu iyi kampani ikorera mu mirenge itanu yo mu mujyi wa Kigali irimo; Umurenge wa Kicukiro, Gatenga, Gikondo, Niboyi na Gahanga mu karere ka Kicukiro,hakiyongeraho no mu murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.

By Carine Kayitesi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM