Amakuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana muri gahunda y’iterambere rishingiye ku bitekerezo by’abaturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana burangajwe imbere na Komite  Njyanama y’aka karere bwatangije gahunda yiswe “NJYANAMA MU BATURAGE”, iyi gahunga ikaba ifite intego yo kwegera abaturage no kubatega amatwi mu rwego rwo  kubakemurira ibibazo bafite, kubashishikariza gukomeza kugira uruhare mu bibakorerwa, no kugira ngo intego z’iterambere ry’aka karere n’iry’igihugu muri rusange zigerwego buri wese abigizemo uruhare rutaziguye.

Ni gahunda yatangijwe kuri uyu wa 18  akazageza ku wa 20 Gicurasi 2023, aho abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana naherekejwe n’abafatanyabikorwa batandukanye bakorera mu karere, bazagenderera abaturage bo mu mirenge itandukanye igize aka karere

Perezida w’Inama njyanama y’Akarare ka Rwamgana Dr Rangira Rambert

Perezida w’Inama njyanama y’Akarare ka Rwamgana Dr Rangira Rambert, aganira n’abanyamakuru yavuze ko kwegera abaturage ari Intego ya buri gihe bihaye yo gufata umwanya wo kujya mu mirenge itandukanye bagasanga abaturage babatoye,aho bagafatanya gukemura no gushakira umuti  bimwe mu bibazo bafite, bakanungurana ibitekerezo ku bibakorerwa muri rusange.

Yagize ati: “ kuri iyi tariki  ya 18 nibwo twatangiye gahunda yo gusura abayobozi bacu (ba Boss) mu mirenge itandukanye. Ndavuga abayobozi bacu kuko aribo baduhaye aka kazi dukora bifashishije amajwi yabo. Birakwiye rero ko tubagenera umwanya uhagije wo kuganira nabo, aho tugomba kugera mu mirenge yose 14  igize Akarere kacu tugasabana, kurebera hamwe aho bageze mu bikorwa byabo,  byaba iby’ubuhinzi, ubworozi n’ibindi byose bigamije iterambere ry’umuturage ndetse n’ibimukorerwa bituma akomeza kwitwa Umuturage ku isonga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Jeanne Umutoni

Nk’uko bigaragazwa n’ubuyobozi bw’aka karere, bimwe mu bibazo bigomba kuzibandwaho muri iyi gahunda yo kugenderera abaturage, harimo inda zitateguwe ziterwa abangavu, aho Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Jeanne Umutoni, avuga ko kuva mu kwezi kwa 7  umwaka ushize wa 2022 kugeza ubu mu karere ka Rwamagana hamaze kubarurwa abangavu bagera kuri 240 batewe inda batarageza ku myaka y’ubukure, muri abo abagera kuri 70 bakaba baratanze ibirego biri gukurikiranwa n’Ubugenzacyaha kugira ngo bahabwe ubutabera.

Madame Jeanne Umutoni yagize ati: “ Dukora ubukangurambaga kenshi, tubagira inama yo kwirinda ababashuka bagamije kubasambanya, tukaba dukangurira abarimu n’ababyeyi  kubasobanurira kenshi ibirebana n’imyororokere no kubatoza kumenya guhakanira abagambiriye kubangiza bavuga ijambo rya ‘OYA’, muri ubwo buryo tukaba twizera ko buri wese bireba;  baba ababyeyi, abarezi n’inzego bwite z’ubuyobozi, ikibazo cy’aba bana bazakigira icyabo, bityo tukarushaho kurengera abana bacu harwanywa kurushaho ababakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Iyi gahunda yiswe  “Njyanama mu baturage” yitezweho gufasha ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’abaturage muri rusange kurushaho gukomeza kwesa imihigo mu bikorwa by’iterambere ry’ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyuvunyi Radjab

Nk’uko bigaragazwa n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyuvunyi Radjab, ngo ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’abaturage mu mihigo 107 biyemeje guhigura kuri bageze ku gipimo cya 95,4% ndetse bakaba bizeye ko bakomeje gufatanya n’abaturage bazagera aho barenzaho.

Meya Mbonyuvunyi Radjab avuga ko mu rwego rw’ubukungu bari bahize imihigo 28, ikaba imaze kugerwaho ku kigero cya 95,3%, ku mibereho myiza ikaba yari 58, nayo imaze gushyirwa mu bikorwa kuri 94,7%, mu gihe mu miyoborere myiza bari bafite imihigo 21 imaze guhigurwa  kuri 97,4%.

Akarere ka Rwamgana ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, kagizwe n’imirenge 12 kakaba karatoranyijwe mu turere dutatu twunganira Umujyi wa Kigali aritwo Rwamagana, Bugesera na Muhanga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM