inkuru nshya

Umuntu wese yimitse ubunyarwanda ntawahemukira mugenzi we – Meya w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi

Kuri uyu wa 21 Kamena 2023, ubwo ku biro by’Akarere  ka Kayonza haberega igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 abahoze ari abakozi b’izari Komini Rukara, Kabarondo, Muhazi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuyobozi w’aka karere, Bwana John Bosco Nyemazi yabwiye abari bitabiriye iki gikorwa ko buri muntu wese aramutse yimitse ubunyarwanda aho kwimika amacakubiri nta numwe ushobora gutekereza kugirira nabi mugenzi we.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 abahoze ari abakozi b’izari Komini Rukara, Kabarondo, Muhazi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyitabiriwe n’ubuyobozi n’Abakozi b’Akarere, IBUKA, inzego z’Umutekano, n’abahagarariye imiryango yabuze ababo, hatanzwe ubutumwa bwibanze ku kuba Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri Munyarwanda, ndetse ari no kugira ngo ibyakozwe bibi binengwe hagamijwe kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Umuyobozi wa Karere Ka Kayonza

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa , Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi, yagize ati: “Uyu munsi turibuka abari abakozi ba Komini zahujwe zikavamo Akarere ka Kayonza ari zo Rukara, Kabarondo na Muhazi. Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano za buri Munyarwanda kandi bizahoraho kuko ikigamijwe ni ukwigisha cyane cyane urubyiruko ububi bwa Jenoside no guharanira ko itazongera kubaho ukundi. Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, dufite inshingano zo kwigira ku mateka no kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda bwo musingi w’iterambere rirambye.”

Yakomeje agira ati: “Kwibuka ntabwo ari ukuzura akaboze, si impamvu y’inzika, si inzangano, ahubwo ni uko nyine dusubira mu bibi byaranze igihugu cyacu Atari ukugira ngo tubyigane ahubo ari ukugira ngo tubyumve kandi tubivugeho rumwe, tubinenge kandi tubinengere hamwe, hanyuma ukuri akire cyangwa ufata imyanzuro afate imyanzuro ariko yabonye impamvu z’uko kugira nabi Atari ikintu umuntu yakwigana, kwicya abantu no kubasahura no kubavangura atari ikintu yashyira imbere, ntago umuntu yakwimika ikitazamuha umusaruro, ahubwo twese dukenera ibyatugirira umumaro. Umuntu yimitse UBUNYARWANDA nta muntu wahemukira undi, nta muntu wakwica undi, nta muntu wakwanga undi.”

Yasoje ubutumwa bwe asaba abitabiriye iki gikorwa kwimakaza umuco w’amahoro, kwamagana ibikorwa byose ndetse n’amagambo agaragaramo guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa IBUKA ku rwego rw’Akarere Ndindabahizi Didas, yashimye ingabo za RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. By’Umwihariko yashimye Leta y’u Rwanda yimakaje imiyoborere myiza ihuza Abanyarwanda ndetse no ku nyigisho z’urukundo zigishijwe Abanyarwanda bakaba babanye mu mahoro.

Yasabye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukomera bakumva ko ibihe bibi baciyemo byarangiye ahubwo ko bagomba kwiyubaka bakumva ko bagomba kuba mu mwanya w’abataragize amahirwe yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.

By Kayitesi Carine

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM