Amakuru

Nyarurama-Nyarugenge :Abanyeshuri 110 ba mbere basoje amasomo ajyanye n’imyubakire y’iterambere  muri ADHI Academy

Iri shuri ni iry’Ikigo cya ADHI Rwanda gisanzwe gifite mu shingano ubushobozi bwo  kubaka inzu ziciriritse mu mudugudu uzwi nka “Bwiza Riverside Homes” uherereye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Iki kigo cyasabye Leta y’u Rwanda gufatanya mu gutegura abakozi bafite ubumenyi bazifashishwa mu kubaka izi nzu cyane ko zubakwa mu buryo bugezweho kandi butangiza ibiduk ikije

Ibyo byatumye ishinga ishuri ryigisha ikoranabuhanga  mu kubaka inzu mu buryo bwihuse kandi bwizewe mu gihe gito inzu ishibora kubakwa mu kwezi kumwe gusa igakoreshwa

URwanda rwasinyanye amasezerano n’i kigo ADHI Rwanda Mu Gushyingo 2020

yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga uzakorwa mu byiciro bitanu

Irishuri rimaze gushingwa u Rwanda rwiyemeje kwishyurira abaryigamo amafaranga y’ishuri ku nguzanyo bakazishyura batangiye gukora akazi

Abanyeshuri ba mbere barangije amasomo ni 110 bahise bahabwa akazi muri ADHI Rwanda mu mushinga wo kubaka umudugudu w’inzu ziciriritse

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro na ICT, Irere Claudette

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro na ICT, Irere Claudette, yagaragaje ko iri shuri rishimangira uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’uburezi n’igihugu muri rusange.

Ati “Iyo abikorera bagize uruhare mu guteza imbere uburezi, bituma abanyeshuri badahuzagurika kandi bakanabigisha ibikenewe. Icyo twishimira ni uko bize ikoranabuhanga rishya kandi bagiye no gutangira kurikoresha. Abikorera twe tubasaba kuza tugafatanya.”

Yasabye abanyeshuri kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe baharanira kwiteza imbere cyane ko bahawe n’imyamyabushobozi mpuzamahanga zishobora kwifashishwa mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza wa Commonwealth.

Umuyobozi Mukuru wa ADHI Rwanda Ltd, Hassan Adan Hassan,

Umuyobozi Mukuru wa ADHI Rwanda Ltd, Hassan Adan Hassan, ya tubwiye ko ko ubumenyi aba banyeshuri bahawe bwihariye mu bijyanye no kubaka kandi buri mu bigezweho mu myubakire itangiza ibidukikije.

Yagize Ati “Ni ikoranabuhanga rigezweho mu bijyanye n’imyubakire mu bihugu byateye imbere. Abantu bari kuva mu bijyanye no kubakisha amabuye bakinjira mu kubakisha ibyuma kuko bamaze kumenya ibyiza byokubakisha ibyuma.

Ibyo bivuze ko inzu zubatswe muri ubwo buryo ziba zubatswe neza mu buryo butangiza ibidukikije. Aba banyeshuri rero rwabahaye ubumenyi bukenewe”

Nshimiyimana prece Umunyeshuri muri iki kigo cya ADHI Rwanda mu kiciro cya mbere  aganira ni tangaza makuru yavuze ATi”ubu buryo bu shyashya bwi myubakire yiterambere rigiye kudufasha gukangurira abanyarwanda uburyo bajya bubaka ba koresheje ibyuma kuko ari uburyo bwiza bufasha umuntu kubaka inzu ashaka Kandi kugiciro gito ugereranyije ni myubakire yari sanzwe Kandi bitwara ahantu hato   turabashishikariza kuza kugura ibyuma hano hanyuma tukabafasha kububakira Kandi mugihe gito”Mubyukuri ugereranyije n’ubwubatsi bu sanzwe ubu buryo burihuta ikindi bitwara n’umwanya muto wo ku bakamo.

Mutuyimana Fatuma nawe urangize muri ADHI Rwanda icyiciro cyambere aravuga ATi”twahawe amahugurwa ajyanye ni myubakire ijyanye ni terambere akaba ari uburyo bushya bugeze mu Rwanda,Aho twubaka dukoresheje ibyuma mu byukuri ugereranyije n’ubwubatsi busanzwe ubu buryo burihuta ikindi Kandi uburyo busanzwe usanga bwangiza ibidikikije Aho hazamo gucukura amabute gutema ibiti”

Akomeza avuga ATi ni uburyo bushya murwanda ariko bufite ibyiza byishi

turashishikariza abantu kutugana tukabafasha kubaka mwiterambere twifashishije ibyuma gusa mu Rwanda nibiraba byishi ngo bibe bihagije ariko hano birahari nibatugane tubafashe.

Umunyeshuri umwe ashobora kwishyura arenga ibihumbi bitatu by’amadorali ni ukuvuga hafi miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’amezi 12 amasomo amara.

ADHI Academy riherereye mu Murenge wa Kigali ahazwi nk’i Karama ahari kubakwa uwo mudugudu.

 

Umuyobozi mu kuru was ADHI Rwanda

 

Carine Kayitesi

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM