Ku mbuga nkoranyambaga hashize iminsi hacaracara imvugo za bimwe mu bigarasha kimwe n’interahamwe by’abanyamuryango ba RNC basa nabisize insenda, usanga batangaza ibihuha bivanze n’ibinyoma kubivugwa ku Rwanda, ahanini aba bose bakaba babikora kugirango bakunde baramuke kabiri kuko abenshi baba baravuye mu Rwanda bari inkoramahano.
Aba ni abantu bamaze igihe barafashe gahunda yo kurwanya u Rwanda bivuye inyuma, bamwe muri bo bakora ibishoboka byose ngo mu gihugu habe intugunda.Bakabikora bifashishije imitwe itandukanye irimo nka P5,RNC, FDLR, RUD-Urunana, FLN n’iyindi.
Jean Luc Nsabayezu warumaze igihe atagaragara mu itangazamakuru mu karere ka Rusizi intara y’uburengerazuba nk’umukozi wari ushinzwe iterambere ry’amakoperative ku rwego rw’Akarere, yatunguye benshi kumubona yarataye umutwe akiyongera mu zindi mburamumaro zibeshejweho no gusiga icyasha ubuyobozi burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi.
Bivugwa ko Nsabayezu w’imyaka 48 yageze muri Swede mu mwaka wa 2021mu kwezi kwa 9, abifashijwemo n’umuhezanguni ikigarasha kabombo Didas Gasana wabaye “umunyamakuru” w’ikinyamakuru UMUSESO, akaza kuva mu Rwanda ahunga ibyaha birimo gusebanya no kwambura, amuha ikaze mu bayoboke babarirwa ku mitwe y’inkoti ba RNC ifite muri icyo gihugu.
Didace wakiriye muri Swede Nsabayezu akunze kumvikana ku maradiyo nka BBC n’indi mizindaro yahagurukiye guharabika u Rwanda, yiyita impirimbanyi ya demokarasi, ngo arebe ko yakomeza kubona abamugaburira imigati.

Nsabayezu wari Umuyobozi ushinzwe amakoperative ku rwego rw’Akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, biravugwa ko yabaye Ikigarasha
Umunyarwanda yaravuze ati ‘mbwira uwo mugendana nkubwire uwo uri we’! Inkuru zivuga ko Nsabayezu yagiye mu gatsiko k’abatifuriza ineza u Rwanda, ndetse kuri we akomeza kumvikana ahamya ko abantu bahakana bakanapfobya Jenoside nta kibazo ababonana.
Nsabayezu wamaze imyaka icumi ari Umuyobozi ushinzwe amakoperative ku rwego rw’Akarere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba, yasezeye akazi abeshya ko agiye mu gihugu cya Suede kuhakomereza amashuri, ibyaje kumenyekana ko atari agiye kwiga koko, ahubwo yaragiye kwifatanya n’abarwanya leta mu mugambi mubisha wo gusubiza u Rwanda mw’icuraburindi.
Nsabayezu Jean luc yanze kuva mu isayo y’abarwanya u Rwanda
Si we gusa kuko ibyamugiyemo byakukiye mu mugore we Mujawinkindi Francine bivugwa ko asoje amasomo muri kaminuza ya UMEA mu gihugu cya Suède, bahawe imbuzi ko umugambi bafite wo gukorana n’inkoramaraso wamenyekanye kandi ko leta yiteguye kubasanga aho baba bari hose, ibyo bikaba bikorwa mu rwego rwo guhashya abafite iyo ngengabitekerezo.

Nsabayezu Jean luc n’u mugore we Mujawinkindi Francine bari muri Suede aho bahisemo kwijandika mubyaha
Mujawinkindi umugore wa Nsabayezu nawe akigera muri Suede yakunze kugaragara mu nama za RNC aribwo yatangiye kujya yandika inyandiko zuje icengezamatwara yatambutsaga muri bimwe mu binyamakuru rutwitsi bisanzwe bikoreshwa n’interahamwe ndetse n’ibigarasha.
Byinshi kuri Nsabayezu wivanye amata ku munwa, yiyemeza gupfukamira ibyihebe bya RNC!
Ibitandukanye n’amahame kimwe n’amategeko agenga umuryango FPR Inkotanyi Nsabayezu Jean luc yabarizwagamo nk’ushinzwe gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo, byatunguye benshi aho aherutse kugaragara mu Rwanda akoresha ubwo bubasha yarafite mu gushishikariza abaturage ku rwanya Leta.
Nsabayezu ni muntu ki?
Uyu Nsabayezu w’imyaka 48 wigize ikigarasha ni mwene Ndahayo Leonidas na Mukamudenge Elina wavukiye mu karere ka Rusizi umurenge wa Gihundwe akagali ka Buranga. Yize amashuri abanza I Gikondo akomereze muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo RDC aho yavanye diplome ya licence muri Management muri UNICISGEA.
Yakoze imirimo inyuranye harimo gukora nk’umukozi ushinzwe amakoperative ku rwego rw’Akarere ka Rusizi, yanashinzwe urubyiruko rw’Umuryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Rusizi, yanabaye Point Focal wa Association internationale des Maires francophones.
Abakoranye nawe mu karere ka Rusizi bemeza ko yarangwaga no kurwanya gahunda za Leta zigamije guteza imbere ibikorwaremezo mu karere.Bakomeje kumugoragoza bibwira ko azahinduka ariko birangira ahunze igihugu cyamubyaye kikamukamira.
Ibyo yigira byose akwiye kumenya ko ntawahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.
Imbwirwaruhame ya mbere yakoze ku mitima ya benshi na nubu bamwe mu banyarwanda bakoresha ni iyo Perezida Kagame yaburiye abahunze u Rwanda akabita ibigarasha “…. ni ibigarasha”
Perezida Kagame yigeze kuvuga ati: “Muzi umukino w’amakarita? Habamo ibigarasha. Ba Rusesabagina, ba Kayumba, ba Karegeya, ba Theogene, ba Gahima… ni ibigarasha. Bahoze ari ibigarasha, ni ibigarasha, mu gihe kiri imbere bizaba ibigarasha bicitse.
Ni na bake cyane nta n’ubwo wababara ku ntoki, ariko n’urushinge iyo barukujombye, rubabaza kurusha uko rungana. Urwo rushinge ntarwo dushaka.”
Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda bazi icyo bifuza, aburira abashaka kubacamo ibice, ababwira ko batazigera babigeraho uko byagenda kose.
Ubwanditsi