Abakozi basaga 40 bakorera mu ruganda Merry Industry Ltd, ruherereye mu karere ka Kamonyi, Intara y’amajyepfo, bavuga ko uru ruganda rwabafashije kwikura mu bushomeri ubu bakaba bari kwiteza imbere .
Nyiramavugo Joseline, arashishikariza Abakobwa, Abagore n’Urubyiruko gutinyuka bagashaka akazi
Nyiramavugo Joseline, avuga ko atarabona akazi yari umushomeri atabashaka kwicyemurira ikibazo ariko ngo ubu aragikemura akabasha no kwizigamira, Ati”: ubu nafunguje Konti, iyo mpembwe ngira ayo nkoresha mu buzima bisanzwe nkagira nayo nzigama, ikindi naguze Amatungo aho ngereye muri aka kazi”.
Akomeza agira inama urubyiruko ko rudakwiye gusuzugura akazi ako ariko kose kuko ngo akazi gaciriritse kaguhesha akeza cyangwa ugakuramwo igishoro cyo kuba wakora ibindi.
Nyabyenda Agnes, ukora akazi ko gucunga umutekano mu ruganda Merry Industry, avuga ko mbere atarabona aka kazi , hari ibikoresho nkenerwa nk’umukobwa atabashaga kwigurira ariko ngo ubu abasha kubibona asagutse agafasha iwabo bakayaguramwo ibyo kurya, Ati:”hari igihe kubona ibyo kurya byatugoraga ariko nk’iyo mpembwe hano mu kazi tubona ibyo turya mu rugo nkanizigama kuburyo mu gihe kizaza nanjye nzabasha kugera aho nigeza”.
Ndatsikira Agira inama Urubyiruko kudasuzugura akazi
Ndatsikira Jean Bosco, umugabo ufite umudamu n’abana babiri, avuga ko mbere atarabona aka kazi yagorwaga no kubona amafaranga yo kwishyura Inzu nayo kwishyurira abana ishuri ariko ngo ubu abasha kwishyura inzu no kwishyurira abana ishuri .
Akomeza ashishikariza urubyiruko kwitabira gukora akazi ako ariko kose, Ati”: Ndabashishikariza gushaka akazi aho akabonye hose akagakora kuko hari igihe ukora akazi uvuga ngo ni kabi ariko ejo bundi ugasanga kavuyemo inyumgu nyinshi kuri wowe, ugatangira ukorera make Ejo bakakongeza.
Ukurikiyeyesu Jean Baptiste, umuyobozi Mukuru w’uruganda Merry Industry Ltd, avuga ko bashishikariza abakozi kwizigamira
Ukurikiyeyesu Jean Baptiste, umuyobozi Mukuru w’uruganda Merry Industry Ltd, avuga ko bagize uruhare mu gutanga akazi , aho avuga ko Guhera bakiri mu kubaka ngo bagiye batanga akazi ku bantu bize n’abatarize .
Akomeza avuga ko kugeza ubu bakoresha abakozi 40 Kandi ngo ugereranije mbere bakigera muri uru ruganda n’ubu avuga ko bamaze gutera imbere , Ati”: Bamwe mu bakozi bakorera mu ruganda Merry Industry Ltd ubu bamaze kwiteza imbere , bafite imibereho mwiza Kandi tubashishikariza no kwizigamira kugirango bazagire ejo heza”.
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi , Dr Nahayo Sylvere, avuga guhanda imirimo byagiye biha abantu babonye akazi mu buhinzi, mu kubaka imihanga no ubucuruzi , Ati” iyo mirimwo yose yagiye igabanya ubushomeri kuko umubare munini wagiye ubona muri ibyo bikorwa bitandukanye. Iyo turebye dukurikije imyaka uko yagiye ikurikirana ababonye akazi bagiye biteza imbere mu buryo bugaragara abandi bibahindurira Ubuzima”.
Dr. Nahayo , Akomeza ashima abafatanyarwa b’akarere ku mirimo itandukanye bagenda bahanga kuko ngo itanga akazi abaturage bakabasha kwiteza imbere , Ati:” rero turabashimira kuko uruhare bagira mu kugabanya ikibazo cy’ubushomeri ni uruhare rukomeye mu kubaka igihugu cyacu”.
Imibare yavuye mu isesengura ku miterere y’isoko ry’umurimo rikorwa n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, ryakozwe mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize wa 2022, igaragaza ko ubushomeri bukomeje kuzamuka by’umwihariko mu cyiciro cy’urubyiruko.
Ibyavuye mu isesengura riheruka (Ugushyingo 2022) ryerekana ko abaturage bari mu myaka yo gukora bari bageze kuri miliyoni zirenga umunani. Muri bo miliyoni 3,5 bari bafite akazi mu gihe 1,4 bari abashomeri. Abarenga miliyoni 3,3 bari hanze y’isoko ry’umurimo. Abafite akazi bagabanutseho 3,8% bava kuri miliyoni 3,71 muri Kanama 2022.
Yanditswe na Kayitesi Carine