Depite Nyirahirwa Veneranda, yabwiye urubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma ko rufite inshingano zo kubaka igihugu basigasira ibyagezweho kugirango igihugu kidahangarwa n’uwari we wese, Kandi ko bagomba guharanira iterambere.
Ibi byavuzwe kuri uyu wa kabiri, tariki ya 4 Nyakanga 2023, ku munsi wo kwibohora ku nshuro ya 29, ufite insanganyamatsiko igira iti “Kwibohora isoko yo kwigira.
Yagize ati: “Urubyiruko rwabohoye Igihugu iyo rutaza kugira imyitwarire myiza ntabwo twari kuba twicaye muri iyi sitade tunezerewe, nubwo bimeze bityo dufite umukoro wo gutuma ibi bizaramba cyane cyane urubyiruko mugomba gusigasira ibyagezweho, kubaka ibindi bishya kandi ntibyagerwaho hakiri ababaswe n’ibiyobyabwenge n’ingeso mbi.”
Akomeza agira ati: “Tuzi neza ko muri imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba ariko kugira ngo wubake igihugu, ugomba kuba nawe wubakitse kandi ntiwabigeraho hakiri ingeso utaratandukana nazo.”
Safi umuyobozi w’urubyiruko mu Karere Ka Ngoma aganira ni Kinyamakuru umwezi yavuze ko nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze Inkotanyi mu myaka 29 ishize, batahanye umukoro wo kugira ubutwari no gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho birinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’izindi ngeso zitari nziza.
Umuyobozi wa Karere Ka Ngoma, Nathalie yibukije urubyiruko ko rukwiye gusigasira ibyagezweho kuko kwibohora bivuze kugira uruhare mwiterambere ry’igihugu ,kandi ko Aho igihugu kigeze byaharaniwe
Carine Kayitesi
Umwezi.rw