Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network) buvuga ko bwifuza ko Minisiteri y’Ubuzima yakomeza kubaba hafi mu bikorwa byabo bya buri munsi, gusa bakayisaba kureka komite bitoreye ikabayobora neza nk’uko babyifuza.
Ibi ni ibyagarutsweho kuri uya wa 30 Kamena 2023, na Uwimana Beatha, Uhagarariye uru rugaga rw’abavuzi gakondo mu Rwanda, aho yasabye ko Minisiteri y’Ubuzima yabafasha ikajya ibagira inama aho babona hari ibyabananiye ikabafasha kubikemura, gusa akavuga ko yabareka bakwiyobora nk’uko bo ubwabo babyumva ndetse babishaka.
Uwimana Beatha yavuze ko Ihuriro ry’Abavuzi gakondo rifite ubuzima gatozi ndetse rinafite uburyo riyoborwa nk’uko abanyamuryango babyifuza.
Yagize ati: “Minisiteri icyo twayisaba ni uko yareka ubuyobozi bw’abanyamuryango b’abavuzi gakondo bishyiriyego bukabafasha gushyira mu bikorwa ndetse no kunoza umwuga wabo, minisiteri yo ikajya itugira inama nk’abantu nubundi bafite ubuzima bw’Abanyarwanda mu nshingano zabo, ariko ntiyivange mu miyoborere y’Ihuriro ry’abavuzi gakondo, kubera ko rifite sitati irigenga ,dufite uko ubuyobvozi bushyirwaho n’uko buvanwaho, aho tugize ibibazo bikomeye hakaba ariho tubitabaza ariko bakareka ubuyobozi bwashyizweho n’abanyamuryango bukayobora nk’uko abanyamuryango babyifuza.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko icyo bagiye gukora ari ugukangurira abavuzi ba gakondo ahagarariye gukora kinyamwuga ndetse n’aho bishoboka bakajya basaba inzego zishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibitu n’ibiribwa zigakora isuzuma ry’imiti baha abantu, ibi bigakorwa mu rwego rwo kwirinda ko hari umuntu wahabwa imiti yakwangiza ubuzima bwe.
Yagize ati: “Tugiye kubakangurira kunoza umwuga wacu gakondo, aho bishoboka, ababishoboye batangira bapimishe imiti yabo kugira ngo ibigo bibishinzwe by’ubushakashatsi bijye biturebera niba ntabyangiza umubiri w’abantu biri mujri iyo miti, bityo tujyane n’icyerekezo igihugu cyacu kifuza kugeraho.”
HAbumuremyi Innocent, Umubitsi wungirije w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda, avuga ko icyo bagiye gukora ari ugufatanya n’abavuzi gakondo kugira ngo ihuriro ryabo regere ku rwego rushimishije nk’uko andi mahuriro yose atera imbere akanagirira igihugu n’abagituye umumaro.
Yagize ati: “Tugiye gufatanya n’abavuzi gakondo, nibo pfundo ry’ubuvuzi gakondo, nibo bafite imbaraga, nibo soko y’urugaga, tukaba tugiye gufatanya nabo kugira ngo ihuriro rizamuke, abavuzi gakondo bazi ibibazo twagiye duhura nabyo mu myaka ishize dufite ihuriro ry’abavuzi gakondo.”
Kuri uyu wa 30 Kamena 2023, nibwo inteko rusange y’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda yari yateranye, mu byakozwe muri iyi nama harimo kuba hatowe abayobozi buzuza inzego z’ubuyobozi bw’iri huriro, ibi bikaba bibaye nyuma y’uko uwaru umuyobozi w’iri hurirro Madame Nyirahabineza Geretrude na bamwe muri bagenzi be bari bafatanyije kuyobora, bakuwe ku buyobozi kubera imyitwarire idahwitse no gucunga umutungo nabi w’Ihuriro.
By Carine Kayitesi