Kuri uyu wa 14 Nyakanga 2023, hatangijwe Urugaga rw’Abahanga mukubara, kugena, no kugenzura ibiciro n’amasezerano muby’ubwubatsi , iki kigo kikaba kitezweho kuba ingirakamaro mu iterambere ry’igihugu mu gutegura no kubaka ibikorwa remezo bikomeye kandi biramba.
Urugaga r’wAbagenzuzi b’Ingano n’Agaciro k’ibikoreshwa mu bwubatsi (Rwanda Institute of Quantity Surveyors, RIQS) rwitezweho kuba ingirakamaro mu gisate cy’ubwubatsi, aho bigiye kujya byorohera abashoramari mu bwubatsi baba abikorera cyangwa Leta, kudahura n’ibihombo cyangwa ngo hategurwe inyigo y’umushinga w’ubwubatsi mu buryo bushobora guhombya ushoyemo imari.
Nk’uko byagaragajwe na QS. Charles Lugira, Chairman w’Urugaga Urugaga r’Abagenzuzi b’Ingano n’Agaciro k’ibikoreshwa mu bwubatsi (Rwanda Institute of Quantity Surveyors, RIQS), uru rugaga rugiye gufasha abakora ubwubatsi gukora kinyamwuga, ndetse ibi bikazatuma Leta n’abandi bashoramari mu by’ubwubatsi badakomeza gutakaza byinshi mu gihe kitari icya ngombwa.
Yagize ati: “Iyi ni Institute , ije izanye ibishyashya byinshi byiza, ni ukureba ko abantu bakora ubwubatsi kinyamwuga, bakamenya ko niba watanze bije y’inyubako igomba kubahirizwa, ni ukuvuga ko ugomba kuba wabibaze neza, ugomba gukurikira uburyo iryo soko ritanzwe, ugomba gukurikira no mu gihe bubaka kuko ni wowe uba wateguye iyo bije.”
Yakomeje agira ati: “Bizafasha Leta kudatakaza umutungo wayo, ahubwo uwo mutungo ukazakora ibindi byinshi byangombwa Leta ikeneye gukora, mujya mubona buri gihe raporo z’umugenzuzi w’imari ya Leta avuga ngo umushinga waradindiye, ni uko rimwe na rimwe uba wakozwe n’abantu batabizomereyemo.”
Uyu muyobozi avuga ko ubusanzwe Abagenzuzi b’Ingano n’Agaciro k’ibikoreshwa mu bwubatsi bari basanzwe bakorera hamwe n’abategura igishushanyo mbonera k’inzu, aho wanasangaga bigoye ko umuntu yagira icyo avuguruza ku mukoresha we, aha avuga ko ibi bigiye guhinduka ku buryo umuntu wateguye igishushanyo mbonera k’inyubako azaba azi neza ko hari uzabigenzura kandi adashobora kugira icyo amutegeka mu gihe yaba agaragaje ko harimo amakosa mu mitegurire y’uwo mushinga.
Yagize ati: “Twari duhari ariko twakoreraga munsi y’urugaga rw’abakora imbata z’amazu (abarishitekite), umwaka ushize nibwo nyakubahwa minisitiri w’ibikorwa remezo yemeje ko natwe twashinga urugaga rwacu uyu munsi tukaba twarushinze, igihe kirageze ngo tuvangure imirimo, tuvuge ngo umwarishitekite akora ibi, enjeniyeri akora ibi, n’umugenzuzi akora ibi, ikindi tuzanye nsaba na bagenzi banjye ni ubupfura, umwuga uwo ariwo wose ukoranwa ubuhanga, guhora biga kandi tudatezuka ku mahame y’umwuga. Icyo twakwizeza abanyarwanda ni uko umutungo Leta yashoye utazapfa ubusa.”
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, ndetse akaba ari nawe watangije ku mugaragaro, Urugaga rw’ Urugaga Urugaga r’Abagenzuzi b’Ingano n’Agaciro k’ibikoreshwa mu bwubatsi (Rwanda Institute of Quantity Surveyors, RIQS), yibukije bagize uru rugaga ko bagomba gukora kinyamwuga ndetse anabibutsa ko hari akazi kenshi kabategereje ko kugira uruhare mu kubaka ibikorwaremezo byiza kandi biramba.
Minisitiri Nsabimana, yanasabye abagira uruhare mu bwubatsi bose kugira ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere segiteri y’ubwubatsi ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Iyo urebye iterambere ry’ibikorwa remezo cyangwa iry’ubukungu bw’iguhug cyacu muri rusange, ukareba mu myaka ishize, ukareba project igihugu kigezeho izo kigenda cyubaka izihari n’izizaza, byerekana uko igisata kimeze, construction sector is a complex sector, uti kubera iki? Ihuriramo n’abantu benshi abashoramari, ariko hashobora no kuzamo abandi bantu iyo igikorwa cyo kubaka gitangiye, uzajya muri project usangemo civil engineer, ujye muri project usangemo land surveyor, iyo abantu badahuje imbaraga ntabwo bikunda, birasaba ko duhuza imbaraga twese, ikindi birasaba ko sector yacu iba organized, aho ubwubatsi bugeze ubungubu, birasaba ko construction sector, sector y’ibikorwa remezo iba organized, niba ari akazi ka civil engineer tukaba tukazi, niba ari akazi ka quantity surveyor tukaba tukazi, sector irakura cyane, uko ikura ikenera regulations.”
Yakomeje agira ati: “Mufite akazi rero kabategereje uko industry igenda iba nini namwe niko mugenda mugira akazi kenshi, ibyo rero byose nibyo bizajya bigenda bituma tugira infrastructure dushaka kandi zifite quality iri sustainable, turimo turagenda duhangana n’ibiza, tugire ubunyamwuga nufite project ayikore neza uyigenzure, wikwihuta hari aho uzagera nawe bikagenda neza.”
Urugaga r’Abagenzuzi b’Ingano n’Agaciro k’ibikoreshwa mu bwubatsi (Rwanda Institute of Quantity Surveyors, RIQS) rufite abanyamuryango bemerewe gusinya bahamya ibyo bikorwa 69 bafite amakashe, ndetse rukaba rufite n’abandi basaga 100 bari mu nzira zo kwemezwa nk’abanyamuryango bemewe.
By Carine Kayitesi







