Amakuru

Kicukiro: Barataka ko baheruka amazi umunsi bataha ivomero rikimara kubakwa

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama, barataka ikibazo cy’amazi yabaye ibura bakomeje guhura nacyo, dore ko bavuga ko baheruka kubona amazi ubwo batahaga ivomero ryari ryuzuye mu mwaka ushize wa 2022, ariko kuva ubwo kugeza ubu iryo vomero rikaba nta mazi arirangwamo.

Ukigera mu isanteri ya Kigarama ho mu karere Ka Kicukiro uhura n’ingeri z’abantu batandukanye bafite amajerekani mu ntoki bagiye gushaka amazi ,ni Nyuma y’uko ivomero  bubakiye n’ubudehe rimaze igihe ridakora.

Bamwe muri aba baturage batuye muri aka gace twaganiriye, bavuga ko baheruka amazi bagitaha iri vomero umwaka ushize.

Nyirampozayo twaganiriye yagize ati: “Twarishimye muri aka gace baduhaye amazi icyo gihe umugi wa Kigali nawo wari uhari. Barangije amazi batwereka ko bayaduhaye birangira uko nguko baraza barayafunga ubwo abiryiriya mu isantere bo muri mageragere nibo bavomeshaga  ayo mazi kugira ngo tuyabone ni iki bazo ijerekani tuyigura F 50.”

Mugenzi we nawe avuga ko aho nabwo bayabona usanga hari abantu benshi ndetse bakanatonda  umurongo muremure kuburyo Ushobora kumara amasaha ane ku mugezi.

Yagize ati: “Kuva iri vomero barifunga ntiturabona amazi mu buryo butworoheye kuko hari n’aho ujya kuyabona ugasanga ijerekani ni amafaranga 200F nk’ubu mu mpeshyi biranagoye cyane Hari n’aho tuyigura  F500, rimwe kubera nta mafaranga tuba dufite tugahitamo kuyarara tukanaburara wanashobora ukajya gukomata.”

Icyari ivomero cyahindutse nk’itongo

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyarurama, aho iri vomero ryubatse, Nahimana Pierre Claver, avuga ko iki kibazo bakizi kandi nk’inzego z’ibanze bamaze kukigeza mu nzego  zibakuriye.

Yagize ati: “Natwe iri vomero turabizi ko ridakora Kandi nk’inzego z’ibanze twamaze kukigeza mu nzego zidukuriye kuburyo twizeye ko abaturage bacu bazabona amazi nk’uko byari bisanzwe.”

Mu kiganiro Umuyobozi wa WASAC,Gisele Umuhumuza, aherutse kugirana na RBA,yasabye abaturage bose bakomeje guhura n’ikibazo cy’ibura ry’amazi kwihangana ko mu bihe bya vuba iki kibazo kizaba cyakemutse.

Ku munsi abaturage bo mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo cyane cyane ibice biwegereye bisanzwe bifatira amazi ku mujyi wa Kigali, bakoresha metero kibe ibihumbi 120 ku Munsi.

 

Yanditswe na N.APOLLINAIRE

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM