Amakuru

Kicukiro: Urubyiruko rurasabwa kubyaza ubusaruro amahirwe rubona hafi rudasuzuguye umurimo uro ariwo wose

Kuri uyu wa 31 Kanama 2023, ubwo mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko mu Karere ka Kicukiro, abayobozi b’uturere, abahagarariye imiryango itari iya Leta, ba rwiyemezamirimo, abacuruzi, urubyiruko, n’abandi bafite aho bahuriye no guhanga imirimo, bari bateraniye hamwe baganira ku cyakorwa mu guhanga no guteza imbere umurimo unoze, abayobozi basabye urubyiruko kutagira umurimo uwo ariwo wose rusuzugura, ahubwo rwakwihutira kubyaza umusaruro abahirwe rubona hafi, aho kugira ngo rwihutire gutegereza kugera ku mamiliyoni, nyamara bigoye guhita bayabona.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mpuzabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Donatien Murenzi, aho yavuze ko ikibazo gituma bamwe mu rubyiruko bahora mu bushomeri ari uko bihutira gutekereza guhanga imirimo ari uko babonye inguzanyo bakuye mu bigo by’imari na za banki, nyamara ngo ibyo biragoye kuruta uko bahera ku mahirwe babona hafi yabo bagakora uko bashoboye ku buryo bagera ku mamiliyoni bifuza mu gihe kiri imbere.

Yagize ati: “Urubyiruko rero bitangira kurebera ahanini mu mafaranga menshi, ahubwo nibatangire barebere ku mahirwe ari iwabo ahari yo guhanga umurimo uhereye ku biri ahongaho, hanyuma ibijyanye n’amafaranga dufite uburyo urubyiruko ruhabwamo izo nguzanyo, icyambere dufite amafaranga ku rubyiruko rukomoka mu miryango itishoboye, dufite amafaranga ya financial services aba ku mirenge afasha buri muntu wese ushaka guhanga umurimo no gutangira ubucuruzi n’ibindi bakaguha igishoro ugakora ukagenda uyagarura gakegake, dufite ibigo bitandukanye bishobora gufasha rwa rubyiruko, ariko mbere na mbere ni ukubanza kugira ubushake no kutagira umurimo uwo ariwo wose usuzugura unenga, kuko uwutangira gakegake ukazakubyarira amamiliyoni mu minsi iri imbere iyo ubikoze ubikunze.”

Umuyobozi Mpuzabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Donatien Murenzi

Mu ijambo rye Donatien Murenzi yavuze ko umurimo unoze ari inkingi y’iterambere rirambye asaba urubyiruko kugira umwete mu   kwimenyereza umurimo kuko ubumenyi bwo mu ishuri buba budahagije ngo umuntu akore umurimo unoze, ndetse asaba abatanga akazi nabo gutanga umusangu ugaragara mu guha urubyiruko akazi ngo kuko uruhare rwabo rukenewe.

Uyu muyobozi yagarutse ku kibazo cya ruswa kikigaragara mu itangwa ry’imirimo, avuga ko bakiganiriyeho n’abafite aho bahuriye n’itangwa ry’imirimo ndetse ngo bazakomeza kugikurikirana ku buryo kigomba gukemuka byanze bikunze.

Yagize ati: “Hari abakwa ruswa y’igitsina, hari abakwa ruswa y’amafaranga, ndetse hari n’abatubwiye ko ngo hari abababwira ko umushahara wabo wambere bazabanza kuwugabana, ruswa ni ikintu kibi kimunga igihugu, twe nk’abagize urwego rwa Leta ni ukubakangurira kuyamagana, twese yukayirwanyiriza hamwe.”

Uwayo Rwema Emmanuel, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko wungirije mu Karere ka Kicukiro, kugira ngo ubushomeri mu rubyiruko bugabanuke hakenewe uruhare rwa buri wese bireba, haba abikorera ndetse na Leta, aho asaba inzego zitanga akazi korohereza urubyiruko ndetse n’abandi bakeneye akazi bakakabaha batagendeye ku kimenyane na ruswa.

Yagize ati: “Icyo dusaba buri muntu uwo ariwe wese yaba abacuruzi n’abandi bantu batandukanye mu rwego rwo gufasha urubyiruko, ni uko bumva ko uruhare rwabo nk’urubyiruk turukeneye, ariko nanone n’igihugu kibakeneye, niba hari imirimo ugiye gutanga urebe mu bushobozi bw’iyo mirimo ufite, ese abayikwiriye bakwiriye kuba bujuje ibiki? Ariko ugasaba ko muri iyo myanya ugiye gutanga ugasaba ko n’ubuyobozi bwa Leta bubigiramo uruhare.”

Uyu muyobozi w’urubyiruko ntahamanya n’abavuga ko urubyiruko ari abanebwe ngo kuko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi zubaka vuba, aha avuga ko urubyiruko babaye ari abanebwe n’igihugu cyaba kigiye kujya mu gihombo gikomeye, ari naho ahera avuga ko abatanga akazi bagakwiye kunoza uburyo bagatangamo ntibagendera ku marangamutima yabo.

Numukobwa Dative, Umwe mu bakobwa bakora umurimo wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto (umumotari), avuga ko ikibazo kiriho gituma bamwe mu rubyiruko batabona akazi ari uko hari abagatanga bagendeye ku bunararibonye umuntu afite, ibi ngo bikazitira ababa bakirangiza kwiga, uyu mukobwa yanagaragaje ko hari ikibazo cy’uko ibigo by’imari bibagora mu kubaha inguzanyo kugira ngo babe batangira kwikorera.

Mu karere ka Kicukiro bigaragara ko ubushomeri bugeze kuri 20.5%, ibi ntu bigaragaza ko muri aka karere harimo abantu benshi badafite umurimo bakora ubafasha kubona ibibatunga mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya mbere (NST1) iteganya ko buri mwaka, hagomba guhangwa imirimo mishya 214,000. Niyo mpamvu hashyizweho ingamba zigamije guteza imbere umurimo unoze n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo. Inama nk’izi kandi zimaze gukorwa no mu tundi turere twose tw’igihugu, ku bufatanye na ENABEL.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM