Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kamonyi bibumbiye muri Koperative yitwa COOPRORIZ Abahuzabikorwa y’abahinzi b’umuceri ikorera mu gishanga cya Mukunguli n’ibindi bishanga bicyegereye, ndetse n’andi baturage batuye mu gace iyi koperative ikoreramo, bakomeje kugerwaho n’ibikorwa by’iterambere birimo no kubona umuceri wujuje ubuziranenge ku buryo butabagoye.
Abahinzi bavuga ko babona umuceri wo kurya mwiza utunganyije, gusa ngo bagira ikibazo cy’uko ubageraho utinze kuko ubanza kunyuzwa mu ruganda. Si umuceri gusa kuko bavuga ko babona amafaranga yo abafasha kwiteza imbere binyuye muri COOPRORIZ Abahuzabikorwa.
Umuhinzi Hakizimana Fideli, avuga ko umuceri wo kurya bawubona n’ubwo ngo ubageraho utinze kuko ngo ubanza guca mu ruganda gusa akavuga ko mbere abaturage bajyanaga umuceri wabo wose udatonoye mu ngo zabo ariko ngo ubu bawubona utonoye uvuye mu ruganda kandi umeze neza.
Yagize ati: “Impamvu bavuga ko batabona umuceri uhagije ni uko bawujyanaga mu rugo udatonoye ariko aho uruganda rwaziye bagiye badusobanurira ibyiza byarwo bamwe turasobanukirwa n’ubwo hari abatarabyakira.”
Uwitwa Mukeshimana Kansirida, avuga ko hari itandukaniro rigaragara riri hagati ya mbere bataragira uruganda n’ubu barufite, ngo kuko ubu barya umuceri mwiza usobanutse.
Yagize ati: “Itandukanirizo ni uko turya agaceri gasobanutse, mbere twarasekuraga bikatuvuna, ariko ubu icyiza cy’uruganda turya umuceri utonoye.”
Perezida wa Koperative COOPRORIZ Abahuzabikorwa, Mugenzi Ignace, avuga ko mu mikorere y’iyi Koperative abereye umuyobozi bakora uko bashoboye abanyamuryango bayo bakagerwaho n’ibyiza, ndetse ngo hari byinshi abanyamuryango bayo bagenda bageraho ugereranyije no mu bihe byatambutse.
Yagize ati: “Bigera kuri koperative ariko byahereye mu banyamuryango, kugeza ubu barabasha gutanga mitiweri, barabasha kwishyura Ejo Heza, bavuguruye amacumbi, nta munyamuryango ufite ikibazo cy’umunyeshuri ngo abe yabura minerivari n’iyo yaba ari umunyeshuri umwe cyangwa babiri, agana koperative ikamuha icyo bita ingoboka, amafaranga atwara akayagarura nta nyungu atanze, bafite ibikorwa bitandukanye, rero iyo urebye ubona ko igihingwa cy’umuceri bagikunze.”
Yakomeje agira ati: “Abanyamuryango ba Koperative cyangwa se umuhinzi, ariko si n’abahinzi gusa n’abandi baturage batuye muri kano gace babona umuceri mwiza wo kurya, kuko mbere tudafite uruganda twarahingaga, ariko wa muceri abahinzi bahisemo ko bajyana wo kubatunga bakawutwara udatunganijwe, bagakoresha bwa buryo bwa gakondo, bakajya kuwusekura mu isekuro, icyo giherero baryaga utameze neza, ariko kugeza ubungubu, mbere y’uko uruganda rutunganya umusaruro wo gucuruza, rubanza gutunganya umuceri w’abaturage wo kurya.”
Uyu muyobozi avuga ko nubwo hari abahinzi bamwe bavuga ko bahabwa umuceri muke wo kurya, ibi biterwa n’ingano yo muri muhinzi yejeje, aha avuga ko uwejeje byinshi abona binshi, naho uwejeje bike akabona bike ugererenije n’ibyo yasaruye.
Yagize ati: “Abahinzi barenga 2198 ntabwo waburamo bake baba bakubwira gutyo, ariko ntekereza ko umuceri abahinzi bahabwa atari muke, kuko ujyana n’umusaruro we yasaruye, birumvikana urugero niba wenda wejeje toni ntabwo uzajyana ungana w’uwo uwejeje ibiro 200 yajyana bijya gutunga umuryango.”
Nteziryayo Evariste, Umuyobozi w’Uruganda rwa Mukunguli Maize rutunganya ifu y’ibigori rukomoka ku ruganda rutunganya umuceri uva mu gishanga cya Mukunguri n’ibindi bishanga bicyegereye biri mu karere ka Kamonyi, avuga ko uruganda ayobora rugira uruhare mu gufasha abahizi n’abandi baturage barwegereye, by’umwihariko mu buryo bwo kugabanya ubushomeri.
Yagize ati: “Uruganda rutanga akazi, dufite abakozi bahoraho barenga 50, tugakoresha n’abandi bakora mu murimo itandukanye uko igihe cy’isarura kije, mu rwego rwo kurwanya umushomeri, ikindi ni uko ku bahinzi nyirizina isoko rihoraho kandi ryizewe, kandi tubagurira ku giciro cyiza, uru ruganda rero rukaba rufasha abanyamuryango n’abahinzi muri rusange mu rwego rwo kwiteza imbere. Icya mbere rutunganya umusaruro bahinze bakabona amafaranga uwukomokaho ndetse rukanabatungayiriza n’umuceri wo kurya kandi umeze neza.”
Koperetive COOPRORIZ Abahuzabikorwa yatangiye muri 2006, ibona ubuzima gatozi mu 2010, ikorera mu turere tubiri aritwo Kamonyi na Ruhango two mu ntara y’amajyepfo, ikaba ifite abanyamuryango basaga 2198 bahinga umuceri mu gishanga cya Mukunguri n’ibindi bihana imbibe nacyo.
By Kayitesi Carine