Amakuru

REMA yasabye abatwara ibinyabiziga kubipimisha kugira ngo bidahumanya ikirere

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije kirasaba abafite imodoka kuzisuzumisha kenshi kugira ngo harebwe niba zisohora ibyuka bihumanya ikirere.

Kuri uyu wa Kabiri ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije cyakoze ubukangurambaga mu bafite imodoka n’abatwara ibinyabiziga muri rusange bwo kurwanya ibyangiriza umwuka duhumeka.

kuburyo byakorerwa mentenanse kugira ngo nabyo bigende bimeze neza ntacyo byangiza.

Wellars Kandi yagize ubutumwa agenera abashoferi n’abandi batwara ibinyabiziga muri rusange ,ati” Ubutumwa nageza ku bandi bashoferi ni ugusuzumisha ikinyabiziga ku gihe ,ku gikurikirana imikorere yacyo ku gira ngo nabyo kitazana imyuka mibi yabasha guhumanya ibidukikije.”

Umukozi ukorera ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) Ushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko agamije kurengera ibidukikije, Béatha Akimpaye, agaruka ku bikorwa byinshi bakora bigamije gukora ubukangurambaga kugira ngo babungabunge umwuka duhumeka

Yagize ati: ” Ndumva twese tuzi  ingaruka byagira mu gihe umwuka duhumeka wanduye harimo indwara zitandukanye harimo n’iz’ubuhumekero bikaba byageza ndetse no ku mfu,harimo imihindagurikire y’ibihe ndetse bituganisha ku biza ndumva twese tuzi ibihe tuvuyemo.”

Mu butumwa ,uyu Muyobozi yageneye abari bitabiriye ubu bukangura mbaga yibukije buri wese ko afite uruhare mu kubungabunga umwuka duhumeka.

Yagize ati” Muri aka kanya rero ubutumwa nari mbazaniye ni ukugira ngo twibukiranye ko buri wese afite uruhare mu kubungabunga umwuka duhumeka,ngira ngo mujya mubona abaturage cyangwa se namwe ubwanyu birashoboka ko mutwika ibiyorero cyangwa se amashyamba Aho ngaho rero turagira ngo buri wese dusenyere umugozi umwe kugira ngo dukumire ibyo bikorwa bishobora kuba byahumanya umwuka harimo no gutwika ndetse n’ibindi.”

Mu butumwa bwe Kandi uyu Muyobozi yakomeje asaba abashoferi ndetse n’abanyarwanda muri rusange gukumira ibikorwa byose bihumanya ikirere.

Yagize ati: “Ubu butumwa burareba umunyarwanda wese ,y’aba abashoferi ngira ngo mwabonye ko Hari abarimo gupima imyuka iva mu mamodoka yabo.

Abashoferi n’abo bafite ubutumwa bagenewe ariko natwe muri rusange cyangwa se namwe  ,murakangurirwa gukumira ibikorwa byose bihumanya umwuka duhumeka n’ibikorwa byose byanduza ikirere.”

Ubu bukangurambaga bubaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi wo kurengera ibidukikije uzaba tariki ya 7/09/2023.

By Carine Kayitesi

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM