Abaturage batuye mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Muganza, Akagali ka Samiyonga bahangayikishijwe n’iteme ryangiritse cyane rikaba rimaze imyaka ine ridasanwa kuburyo ribangamiye imigenderanire n’imihahiranire.
Nk’uko bivugwa n’aba baturage, ubusanzwe iriteme ryabafasha mu buhahirane n’abandi baturage bo mu tugali n’imirenge baturanye, gusa ngo rikimara kwangirika ubuyobozi ntabwo bagize icyo bubafasha kugira ngo ribe ryasanwa, aho kugeza ubu banahangayikishijwe n’abashobora kuhasiga ubuzima.
Uwase Diane yagize ati: ” Iri teme riraduhangayikishije cyane, hari uwaguyemo n’ubwo atapfuye ariko yarakomeretse, turifuza ko barikora neza kuko iyo imvura iguye urabona haraguduka nubundi hagatibuka n’ibiti bikagenda rero keretse bahubatse iteme rikomeye baba bakoze cyane.”
Undi utifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru ku bw’umutekano we nawe yadutangarije ko iri teme ribangamiye imihahiranire n’imigenderanire hagati y’abaturage batuye mu kagali ka Samiyonga
Yagize ati: “Kudakorwa kw’iri teme kuratubangamiye cyane urebye Abaturage ubuhahirane ,abanyeshuri iyo bajya ku ishuri usanga kuhatambuka biba bigoye cyane unarebye nk’ejo haguye akavura gake cyane ariko nubundi risa nk’aho ryahise rinariduka noneho risa nk’aho ryiyongereye .” Uyu muturage akomeza avuga ko iyo abana bagiye ku ishuri basigara bahangayitse .
Ati” Nk’iyo abana bagiye ku ishuri duhita dutangira kugira ubwoba, kugwamo ni ibintu byo rwose bihita bigaragara habonetse nk’ubufasha bagahita baryubaka byarushaho kutubera byiza.”
Yanagaragaje ko ubuyobozi ntacyo bubasubiza igihe babubajije iby’iri teme .
Yagize ati: “Ntagihe tutabugaragariza ubuyobozi ariko ukumva nta nkintu bakivugaho gifatika .”
Asaba ubuyobozi kububakira iteme rifatika kuko ngo urebye biriya biti birirwa bashyiraho nta mu Maro bifite.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Samiyonga,Tuyisenge Adonie yadutangarije ko Akagali ntabushobozi gafite bwo kubaka iri teme kuburyo burambye gusa ngo bajya biyeranja bagashyiraho ibiti abantu bakambukiraho .
Yagize ati: “Iryo teme ndarizi ariko ku bushobozi bw’Akagali ntabwo dushobora kuba twakemura ikibazo burundu, ariko dusanzwe twiyeranja tugashyiraho ibiti, nyine nibyo tubasha gushyiraho dufatanyije n’abarerera I Bigugu, dore ko hari n’umushinga witwa compassion dufatanya tugashyiraho ibiti. Urebye ukuntu cyakagombye gukorwa akagali ntabwo gashobora gukemura ikibazo kuburyo burambye .”
Yakomeje avuga ko basabye ubufasha ku karere.
Yagize ati: ” Kuko iyo ugiye kubaka uhera hasi ukagera hejuru ibyo dukora, twasabye akarere dutegereje nyine ko twabona yenda ubufasha kuko twebwe dukora aranjoma tugashyiraho ibiti bisanzwe abantu bakambuka.
Hari ibyo duteganya gushyiraho muri iki cyumweru kuburyo abana bambuka ariko ikinyabiziga kiremereye ntabwo cyahanyura ariko abantu babasha kwambuka.”
Twashatse kumenya byinshi ku ikorwa ry’iri teme maze duhamagara umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, ntibyadukundira haba n’ubutumwa bugufi twamwandikiye kuri what’s up nabwo ntiyabusubiza.
Iri teme rikoreshwa n’abaturage baturutse Cyurukore, Mazimeru, Bigugu ndetse n’abanyeshuri biga ku ishuri ribanza rya E.P Bigugu basaga 400.
Carine Kayitesi

