Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute-RFI), Rtd Lt Col Dr Charles Karangwa, avuga ko bitewe n’uburyo iterambere mu gukora ibyaha byaba iby’imbere mu gihugu na ndengamipaka rikomeje gutera imbere cyane nk’ibikorerwa kuri murandasi, muri uyu mwaka wa 2023 iki kigo cyongerewe ubushobozi bwo kugira abahanga n’abakozi bazobereye mu kwegeranya no gukusanya ibimenyetso bya gibahanga byifashishwa mu butabera.
Ibi Dr Charles Karangwa yavigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Nzeri 2023, ubwo mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru, iki kiganiro kikaba cyari kigamije gusobanura no kumenyekanisha imikorera n’inshingano nyamukuru Rwanda Forensic Institute (RFI).
Avuga ku nshingano ziyongereye mu kigo ayobora, Dr Karangwa yavuze ko ubu bemerewe gukora ubushakashatsi, ndetse n’amahugurwa yaba ay’abakozi b’ikigo kuko bagomba kwiyongera, abafatanyabikorwa b’ikigo n’abandi bantu baba abo mu bihugu byo hanze babisabye, abakora mu mirimo itanga ubutabera nk’abagenzacyaha, abashinzacyaha, abacamanza ndetse n’abaganga.
Dr Karangwa Charles, yavuze ko guhindura RFL ikaba RFI, bivuze ko umutungo n’abakozi n’ibindi byose byimuriwe muri RFI, kandi ko biha u Rwanda kuba igicumbi cya serivisi y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera.
Yogize ati: “Bizafasha kandi mu gukora ubushakashatsi, gutanga amahugurwa no kwemerwa ku rwego mpuzamahanga. RFI ifite intumbero yo kugeza serivisi zayo mu bindi bihugu no gushishikariza ibihugu by’Afurika gukoresha serivisi zitangwa nayo.”
Yakomeje avuga ko RFI ari intambwe ikomeye igihugu cy’u Rwanda cyateye mu gufasha mu rwego rw’ubutabera haboneka ibimenyetso by’ubuhanga ku buryo buhendutse, dore ko mbere byatwaraga ingengo y’imari nini bijya gupimirwa mu mahanga, ndetse byanagabanije igihe byatwaraga kugira ngo ubutabera buboneke; ibi bikiyongeraho gufasha kurwanya ibyaha, anaboneraho gushimira Leta y’u Rwanda by’umwihariko Perezida Paul Kagame ku mbaraga zikomeye zashyizwe muri iki kigo.
Umuyobozi mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabera muri Minisiteri y’ubutabera, Nabahire Anastase, yavuze ko RFI ari ishema ry’ubutabera bw’u Rwanda.
Yagize ati: “RFI ni ishema ry’u Rwanda ni n’ishema ry’urwego rw’ubutabera. Icyerekezo cy’igihugu cyacu ni ukubaka igihugu kugendera ku mategeko, gutanga ubutabera kuri bose, bwihuse kandi bunoze. Itegeko ngenga ry’imiburanishirize y’imanza nshinzabyaha riteganya mu ngingo zinyuranye icyitabwaho kugira ngo abantu bahabwe ubutabera; buhabwe urega n’uregwa. Ibimenyetso rero ni ikintu gikomeye cyane kuko urega uhagarariwe n’ubushinzacyaha asabwa gutanga ikimenyetso gifatika kigaragaza ko icyaha cyabayeho kandi ko uwagikoze ari uregwa, kuko iyo ikimenyetso kibuze ibyo ibyo uvuga biba ari amangambure.”
Ikigo cy’Igihugu cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute-RFI) cyashyizweho n’Iteka rya Perezida nº 049/01 ryo kuwa 02/08/2023, mu gihe iki kigo cyatangiye cyitwa Kigali Forensic Laboratory muri 2005, aho cyari agashami ka Polisi y’u Rwanda, gihinduka Rwanda Forensic Laboratory mu mwaka wa 2016.
Kugeza ubu RFI ifite ubushobozi bwo gukorana n’ibihugu birenga 197 ku isi, ibimenyetso byose bifatiwe mu Rwanda bikaba byahita byemerwa ku isi hose nta kindi bisabye.